UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Côte d’Ivoire : Perezida Alassane Ouattara yemeje ko azahatanira Manda ya gatatu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Politiki

Côte d’Ivoire : Perezida Alassane Ouattara yemeje ko azahatanira Manda ya gatatu

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 07/08/2020 saa 10:10 AM

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yatangaje ko azahatanira manda ya gatatu mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Mu cyumweru gishize, ishyaka rye ryamugennye nk’umukandida, maze we avuga ko agiye kubitekerezaho akazavuga umwanzuro we nyuma.

Ouattara yagenwe nyuma y’uko uwo ishyaka riri ku butegetsi ryari ryagennye nk’umukandida waryo yari Minisitiri w’intebe Amadou Gon Coulibaly, waje kwitaba Imana azize indwara y’umutima mu kwezi gushize.

Kuri televiziyo y’igihugu, Bwana Ouattara yagize ati: “Ndi umukandida mu matora ya perezida yo kuwa 31 z’ukwezi k’Ukwakira 2020. Nafashe icyemezo cyo gusubiza nemerera ubusabe bw’abaturage.”

- Advertisement -

Hari benshi bagaragaje kunenga iki cyemezo cye kuko itegeko ry’iki gihugu ryemera manda ebyiri z’imyaka itanu gusa ku mukuru w’igihugu.

Hambere, Bwana Ouattara w’imyaka 78, yumvikanye avuga ko ivugururwa ry’itegekonshinga ryabaye muri 2016 rivuze ko manda ze zitangiye bushya, ko bityo manda ye ya mbere itabarwa.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Front Populaire Ivoirien (FPI) ryatangaje ko iki cyemezo cya Ouattara kibabaje cyane.

Umuvugizi w’iri shyaka Issiaka Sangare yagize ati: “Côte d’Ivoire yari ikwiye gutanga ikimenyetso ko indi demokarasi igiye gukomeza.”

FPI, ishyaka ry’uwahoze ari perezida w’ki gihugu Laurent Gbagbo, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ryo ryatangaje Pascal Affi N’Guessan, wigeze kuba Minisitiri w’intebe, nk’umukandida waryo.

Ibi byarangije ibihuha ko Laurent Gbagbo yaba agiye kugaruka agahatana atanzwe n’iri shyaka.

Bwana Ouattara yatsinze amatora yo muri 2010 ahigitse Laurent Gbagbo, uyu yavanywe mu biro ku ngufu nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora, ariko amahanga agashyigikira Ouattara.

Ibi byateje imvururu bivugwa ko zaguyemo abantu bagera ku bihumbi bitatu(3,000) bo ku mpande zari zishyigikiye abategetsi bombi.

UMURENGEZI August 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 1 week
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months
Politiki

Musanze: Urubyiruko rwasabwe kwitabira Igikorwa cyo Kwibuka

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?