Umukinnyi w’Iteramakofe, Conor McGregor, yashinjwe ibyaha byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda atwaye imodoka, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi atanu ariko gisubitse ndetse n’imyaka ibiri atayitwara.
Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Nyakanga 2024, ni bwo urukiko rwo mu mujyi Blanchardstown muri Ireland rwahamije ibyaha McGregor byo gutwara nabi imodoka no kubangamira abo basangiye umuhanda.
Ibi ni ibyaha yakoreye mu murwa mukuru wa Dublin, aho uyu mugabo atuye ndetse anakorera akandi kazi ke ka buri munsi kadahuye n’iteramakofe.
- Advertisement -
Nk’uko ikinyamakuru Irish Mirror cyo mu gihugu cye cyabyanditse, McGregor yafashwe agendera ku muvuduko w’ibilometero 160 ku isaha, aho yari hafi kugonga umuntu wari utwaye moto muri uwo muhanda.
Agifatwa yahise afungwa ndetse asabwa gutanga ibyangombwa byose bigaragaza ubwishingizi ndetse n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara, ariko amara iminsi 10 atarabitanga, hafatwa umwanzuro ntakuka.
Kugira ngo arekurwe yabanje gushyirirwaho ibihano byo gufungwa amezi atanu ariko bisubitse ndetse no guhita atanga 5414$. Ibi kandi bikiyongeraho kumara iyaka ibiri adatwara imodoka.
Mu mwaka ushize, yari aherutse guhabwa ibindi bihano by’ibyaha yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashinjwaga guhohotera umwe mu bagore bahuriye ku mukino wa NBA.
Uyu mugabo w’imyaka 36 wari warahagaritse gukina umukino w’iteramakofe, yatangaje ko yifuza kuwusubiramo ariko ikibazo yagize cyo kuvunika ino ari mu myitozo cyatumye akomeza kumara igihe adakina.