UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma CAF Champions League: Rayon y’Abagore yamenye itsinda irimo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

CAF Champions League: Rayon y’Abagore yamenye itsinda irimo

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 25/07/2024 saa 10:01 AM

Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori yisanze mu itsinda A mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League mu bagore.

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga ni bwo i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) habereye tombola y’amatsinda amakipe azakiniramo mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa rihuza abahize abandi iwabo.

Ni tombola yasize Rayon Sports WFC yisanze mu itsinda A hamwe na CBE FC yo muri Éthiopie, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

- Advertisement -

Itsinda B ryo ririmo Simba Queens FC yo muri Tanzania, PVP Buyenzi y’i Burundi, Minnows FAD FC yo muri Djibouti na Kawempe Muslim FC yo muri Uganda izakina Rayon Sports WFC ku Munsi w’Igikundiro.

Iyi mikino yo gushaka itike yo gukina CAF Champions League, mu gace ka CECAFA izabera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva tariki 18 Kanama kugeza tariki ya 4 Nzeri 2024.

Irushanwa nyirizina rya CAF Champions League mu bagore rizakinwa n’amakipe atandatu. Amakipe ane ni azaba aya mbere mu bice bine by’umugabane azabanza guhataniramo, ari byo CECAFA irimo Rayon Sports yo mu Rwanda, UNAF, UNIFFAC na WAFU.

Izi kipe enye ziziyongeraho Mamelodi Sundowns yatwaye igikombe cy’umwaka ushize ndetse n’indi kipe imwe izakira irushanwa; zose hamwe zibe esheshatu zizahatana mu mpera z’umwaka  kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe.

Rayon Sports WFC yisanze mu itsinda rya mbere (A)

 

Rayon Sports WFC ibitse igikombe cya shampiyona 2023-24

Muhire Jimmy Lovely July 25, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?