UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Bwa mbere Ubushinwa bwabashije gushinga ibendera ryabwo ku kwezi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Bwa mbere Ubushinwa bwabashije gushinga ibendera ryabwo ku kwezi

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 06/12/2020 saa 12:57 PM

Igihugu cy’Ubushinwa cyashyize ibendera ryacyo ku kwezi, kiba icya kabiri ku Isi nyuma y’imyaka 50 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirishinzeyo ubwa mbere.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe iby’ikirere (National Space Administration) yerekana iri bendera ritukura ry’inyenyeri eshanu ririmo rirahungabana ku kwezi.

Aya mafoto yafashwe na kamera y’icyogajuru Chang’e-5 mbere y’uko kiva ku kwezi kuwa kane w’iki cyumweru gitwaye amabuye gikuye ku kwezi.

Abashinwa bari bamaze kugera ku kwezi inshuro ebyiri zose ariko gushingaho iri bendera byarabananiye.

- Advertisement -

Amerika niyo ya mbere yashinze ibendera ku kwezi igihe icyogajuru Apollo 11 cyageragayo mu mwaka w’1969. Kuva icyo gihe, ayandi mabendera atanu niyo yashinzweyo mu gihe cy’imyaka itatu gusa, ni ukuvuga kugeza mu 1972.

Muri 2012 ikigo gishinzwe ikirere cyo muri Amerika(NASA), cyerekanye amafoto kigaragaza ko rimwe muri ayo mabendera atanu ya Amerika rigihungabana, ariko abahanga bavuga ko risa n’iryacuye kubera imirasire y’izuba.

Ubushinwa buvuga iki kuri uru rugendo rwo ku kwezi?

Ikinyamakuru cya Leta y’iki gihugu ‘Global Times’ kivuga ko ibendera ry’Ubushinwa ku kwezi ryibutsa Umunezero udasanzwe waranze Abanyamerika bakoze izi ngendo muri Apollo.

Iri bendera ry’Ubushinwa rifite ubugari bwa metero ebyiri n’uburebure bwa santimetero mirongo icyenda(90cm), ariko rikaba ripima hafi kilogarama imwe(1kg).

Li Yunfeng Uhagarariye ibi bikorwa, yabwiye ‘Global Times’ ko iri bendera ryasizwe ibintu bikenewe kugira rishobore kuririnda imbeho, mu gihe Cheng Chang uhagarariye uwo mugambi avuga ko ibendera risanzwe ritashobora kwihanganira imbeho yo ku kwezi.

Uru rugendo rw’icyogajuru Chang’e-5 ku kwezi rubaye urwa gatatu rw’Ubushinwa rugenze neza mu gihe cy’imyaka irindwi.

Eric Uwimbabazi December 6, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
1 Igitekerezo
  • dada says:
    March 19, 2022 at 10:11 am

    Ndumiwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ikoranabuhanga

Ibyo wamenya ku mikorere y’Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga

Hashize 1 year
Ikoranabuhanga

Twitter yafunze imiryango ku bakozi bayo

Hashize 3 years
Ikoranabuhanga

Twitter yahagaritse abakozi b’ishami ryayo muri Afurika

Hashize 3 years
Ikoranabuhanga

Isi yongeye umuvuduko ikoresha mu kwizenguruka

Hashize 3 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?