Nasabyimana Martine Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, giherereye mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, arasaba kurenganurwa ku byaha bitandukanye avuga ko yakorewe n’ibyo akomeje kugenda akorerwa na Manirafasha Jean de la Paix Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije(V/Mayor) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 09/02/2020 Umurengezi.com ufitiye kopi, Nasabyimana Martine Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gahunga yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rukorera mu karere ka Burera ndetse akanagenera Kopi uhagarariye RIB mu Ntara y’Amajyaruguru, asaba kurenganurwa ku byaha yakorewe n’ibyo akomeje kugenda akorerwa n’umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Bwana Manirafasha Jean de la Paix.
Muri iyo baruwa, Nasabyimana Martine yanditse arega Manirafasha Jean de la Paix, itotezwa rishingiye ku gitsina, kumushora mu cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, uburyo ahora amutoteza bishingiye ku gitsina(Sexual harassment) n’ibindi nk’uko bigaragara mu ibaruwa ye yo kuwa 09/02/2020.
Mu kiganiro kigufi Umurengezi.com wagiranye na Nasabyimana Martine, avuga ko Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yamusanze iwe agira ngo bagirane amasezerayo y’ubukode bw’inzu, ariko ngo agezeyo ashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
- Advertisement -
Ati, “Ni byinshi nanditse muri iriya baruwa birimo ko yanagiye antoteza mu nama yabaga yadukoresheje, aho yambwiriye mu ruhame ko ntamurizo uzunguza inka, ko twishingikiriza abasirikare, ngo ko nta kindi batumarira uretse kutunyegera, ibyo akabivuga antangaho urugero mu ruhame.”
Nasabyimana avuga ko nubwo bitashobotse ko Manirafasha amusambanya, gusa ngo yatanze ikirego kuwa 09/02/2020, ategereza ubutabera, ariko ngo ikimubabaza nuko amaso yaheze mu kirere, akaba akomeje no kugenda atotezwa bishingiye ku gitsina, icyaha gihanwa kandi giteganywa n’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu ngingo yaryo ya 149 ivuga ku Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, igira iti, “Guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina, bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.ˮ
Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi mangana abiri (200.000 FRW).
Iyo uwakoze icyaha ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1), ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).”
Mu gushaka kumenya impamvu Dosiye ya Nasabyimana Martine itararegerwa Urukiko ngo Nasabyimana Martine abone ubutabera, Umurengezi.com wavuganye na Mutuyimana Patricie Umushinjacyaha ufite Dosiye No. 00500/PPL CYER/2020/JN/PM iregwamo Manirafasha Jean de la Paix, maze avuga ko iyi Dosiye yamugezeho koko ariko imugeraho itinze, ngo kuko yamugezeho mu kwezi kwa Nzeri 2020, kandi ngo nibwo yari atangiye ikiruhuko(Congé), bityo ngo akaba azayisuzuma, akanayirangiza igashyikirizwa Urukiko avuye mu kiruhuko.
Ati, “Nibyo koko Dosiye No. 00500/PPL CYER/2020/JN/PM, iregwamo Manirafasha Jean de la Paix yangezeho, ariko ingeraho itinze, kuko yangezeho mu kwezi kwa Nzeri 2020 ntangiye ikiruhuko, nkaba nzayikomeza ngarutse mu kazi kuko kugeza ubu nkiri mu kiruhuko.ˮ
Umurengezi.com wavuganye ku murongo wa Telefoni igendanwa na Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, imubaza niba ibyo avugwaho ari byo koko, maze abihakana yivuye inyuma.
Ati, “Ibyo bavuga byose ni ibinyoma bitabayeho, ndetse n’ibyo naba narigishijeho nkabivugira mu ruhame, ni ingero zisanzwe natangaga ntaho bihuriye na Nasabyimana Martine.”
Nubwo bimeza gutya ariko, imvugo Nasabyimana Martine ahuriyeho n’abatangabuhamya babajijwe mu bugenzacyaha, bose bavuga ko amagambo asa nk’ayo Nasabyimana arega ashingiraho, yavuzwe koko ariko ko nta muntu ku giti cye wibasiwe cyangwa ngo habe haribasiwe Ikigo Nderabuzima runaka.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, Umurengezi.com wagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal ngo agire icyo atangaza kuri iki ibazo, ariko ntibyakunda kuko Telefoni ye yacagamo ariko ntayitabe.
Ibaruwa irambuye Nasabyimana Martine yandikiye RIB asaba kurenganurwa
hhhhhhhhhhhh ibirego biragwira
Ariko abagore bazarekera aho ryari kureka kwitwaza igitsina ngo bakore amabi?? Ubu c Ibi nabyo bazabijyanira RIB yarushye kweli?? Ko atubwira abamusabye akabima c yatubwiye n abo yahaye?? Njye bene Ibi binyoma sinabyemera rwose itangazamakuru namwe mujye mushiramo ubwenge muduhe inkuru zisobanutse, njye ndabona uyu mugore ntazi ibye , ngaho muduhe amafoto yabo amutamika , cg ibyo byose yarondogoye????? icyo ashaka kugeraho ntawakimenya gusa amenyeko Imana ariyo itsinda, gusa ndababaye, kuko bene uyu aba ashaka gusenya Ingo z abandi Niba urwe rwamunaniye nareke urwa Manirafasha mu mahoro. Ubundi abantu tuzakura ryari kweli. Jean de la Paix courage umukozi ku murimo niwe Imana yemera ibindi Imana yonyine irahagije
Mbega inkuru iryoshye gusoma ahubwo iyu muyobozi w’ikigo nderabuzima nambwire aho ari nanjye njye kwifatiraho ndabona yaranze amatangazo ko afite ibintu ashaka gutanga naho ibi murego bye ukoze analyse ntashingito bifite ngaho gushaka gufatwa kungifu with 45years areweee ese mbibarize Audit na social affairs bihuroye he rwose ? Ese kuba nyiri inzu yaha agaciro inzu ye ni ikosa gusa bantu mufite amazu kwirinda les femmes otherwise barabasenyeye karabaye . Urugendo rwiza mugore mwiza ubutabera murahari buzakurengera humura.
Yeweeeee mugore mwiza intego yawe ni ugusenya kuko umaze gusenga nyinshi bakwegere bagukorere cancelling kuko ufite ibikomeye byo kunanirwa kubaka nkabandi babyeyi uko biri kose sinzi indanga gaciro bahereyeho baguha ubuyobozi kuva ukorera Hop ya Ruhengeri ukahava ukajya kuba nurse wa Gahunga nawe uzi amabi wakoze hose . background yawe rwose ntikwemerera kuyobora none ugabye ibitero kumuuobozi yewe icyakora umuntu atanga icyafite ntawakurenganya ntiwatanga ibyo udafite gusa abakuri hafi bakwegere bakwigishe indanga gaciro’ za babyeyi.