UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Burera : Abaturage barashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’umurengera n’amanyanga mu kubamenera ibigage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Burera : Abaturage barashinja ubuyobozi gukoresha imbaraga z’umurengera n’amanyanga mu kubamenera ibigage

Thierry NDIKUMWENAYO
Thierry NDIKUMWENAYO
Yanditswe taliki ya 16/03/2021 saa 1:00 PM

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bukoresha imbaraga z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amabwiriza ya COVID-19, aho ngo bubamenera ibigage bukabaca amande, bukabafunga ndetse bukanatwara ibikoresho bifashisha mu kwenga, ari naho bahera basaba ko basubizwa ibikoresho byabo, kandi mu guhanwa hagakurikizwa amabwiriza.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabameneye ibigage bari basanzwe benga, buvuga ko binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara ibihano bahawe bikaba bihabanye n’ibyashyizweho na Leta.

Ntamuheza Jean Damascene umwe muri aba baturage, avuga ko bamumeneye ibigage bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda, yongeraho ko amande bamuciye atariyo banditse ku nyemezabwishyu(facture) yahawe.

Ati, “Ibyanjye babimennye mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2020, bavuga ko twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, batwaye ibikoresho nashigishiragamo banafunga uwo nengeraga iwe witwa Hakizimana Emmanuel. Bamurekuye ari uko ntanze ibihumbi mirongo irindwi na bitanu(75,000 Frw), ariko ikibazo gihari ni uko kuri gitansi banditseho ibihumbi icumi(10,000Frw) gusa!”

- Advertisement -

Inyemezabwishyu yahawe Hakizimana Emmanuel yanditsweho ibihumbi 10 kandi harishyuwe 75,000 Frw

Si Ntamuheza gusa wahuye n’iki kibazo, kuko hari na Maniriho Emmanuel ndetse na Ngendahimana Athanasie bavuga ko bamenewe ibigage muri Gashyantare 2021, kandi bari basanzwe benga ibigage by’umwimerere byengerwa ahazwi nko mu Gahunga k’abarashi, ariko ngo ubuyobozi bukaza kubimena buvuga ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Ngendahimana Athanase agira ati, “Usibye kuba barameneye ibigage, banamennye ibiryo umugore wanjye yari atetse. Umugore wanjye baramufunze ntanga ibihumbi 100, nyuma Komanda aravuga ngo ngomba gutanga ibihumbi 200 bitaba ibyo bakamujyana mu nzererezi. Nahamagaye DPC babona kumurekura, ariko nibajije ukuntu umugore wanjye barikumujyana mu nzererezi kandi baramukuye mu rugo!”

Aba baturage bavuga ko kubamenera ibigage no kubatwarira ibikoresho atariwo muti, ahubwo ko inzego zibishinzwe zakabaciye amande agenwa n’amategeko. Bakaba basaba ubu buyobozi kubasubiza ibikoresho byabo kuko bitabura ikindi bimara, dore ko ngo batizeye niba bitaranagurishijwe.

Mukamusoni Jeanne d’Arc Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga avuga ko ibyamenwe ari ibitujuje ubuziranenge bizwi nk’ibikorano. Ati, “Uwo twasangaga ari ibigage bisanzwe twaramwihanangirizaga, ibyo twamenaga ni ibikorano biri mu rwego rwa kanyanga. Gutwara ibikoresho biri mu myanzuro y’Inama y’umutekano y’akarere kugira ngo bacibwe intege.”

Tumubajije niba ubuyobozi budashobora kwibeshya ku bikorano bukamena n’ibitari ibikorano, yavuze ko amakuru bayahabwa n’abaturage kuko ngo bo batazi gupima ibikorano n’ibitari byo. Ati, “Twe ntituzi ibikorano n’ibitari ibikorano, ni amakuru duhabwa. Gusa na none bakwiriye no kubahiriza amabwiriza. COVID-19 nigenza make ibikoresho byabo bazabisubizwa.”

Umwe mu baturage batuye muri uyu murenge waganiriye n’itangazamakuru ariko ntiyifuze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuba ubuyobozi bwita ibi bigage ibikorano atari byo, ngo kuko na mbere ya COVID-19 bari basanzwe benga mu buryo buzwi, bikiyongeraho ko inyemezabwishyu UMURENGEZI ufitiye kopi, igaragaza ko amande yaciwe ari ayo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho kuba ayo kwenga inzoga z’inkorano.

Ubwo UMURENGEZI.COM wavugishaga umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal wifuje kumenya niba iki kibazo kizwi n’akarere ndetse n’impamvu abantu bafite amakosa amwe bahabwa ibihano bitandukanye bagacibwa n’amande atangana, maze adutangariza ko nta makuru afite kuri iki kibazo.

Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’Akarere ka Burera 

Ati, “Nta makuru mfite kuri iki kibazo, ndaza kugikurikirana. Cyaba ari ikibazo abaturage baciwe amande atangana, abayaciwe baba bagomba kutumenyesha tugakurikirana, ndetse n’umuyobozi uciye amande anyuranyije n’ayagenwe nawe aba akwiriye guhanwa. Gusa na none Abaturage bakwiriye kumva ko turi mu bihe bidasanzwe bakadufasha gushyira mu bikorwa ingamaba.”

Uyu muyobozi kandi asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kujya begera abaturage bakabaganiriza mu rwego rwo kunoza imikoranire. Ati, “Tuributsa abayobozi ko icyo bakwiriye gushyiramo imbaraga atari uguhana abaturage, iyo twabegereye nabo barabyumva tugafatanya.”

Si ubwa mbere imenwa ry’ibigage rivuzwe muri uyu murenge wa Gahunga n’indi mirenge itandukanye igize akarere ka Burera, gusa kuri ubu ngo harimo igisa n’akarengane ari naho aba baturage bahera basaba kurenganurwa.

Thierry NDIKUMWENAYO March 15, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 3 weeks
Imibereho

Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera

Hashize 1 month
Imibereho

Gatsibo: Batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka

Hashize 2 months
Imibereho

Musanze: Abadepite batunguwe no gusanga Ababyeyi barwaye Bwaki

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?