UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Burera : Abaturage barasabwa gushyira imbaraga mu bworozi butanga umukamo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Burera : Abaturage barasabwa gushyira imbaraga mu bworozi butanga umukamo

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 02/06/2021 saa 10:43 PM

Abaturage bo mu karere ka Burera, basabwe gushyira imbaraga mu bworozi  bw’inka zitanga umukamo, aho kwibanda ku zitanga ifumbire gusa nk’Ibimasa, mu rwego rwo kugira ngo hazamurwe umukamo uboneka mu Rwanda, cyane ko ngo unasanzwe ari muke ugereranyije n’inka zihororerwa.

Ibi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kamena 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata, umunsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Burera, hanatangwa amata ku bana bo ku ishuri ribanza rya Gitovu, riherereye mu murenge wa Ruhunde.

Abana bahawe amata, bashimangira ko kuyanywa ari ipfundo ry’ubuzima bwiza buzira igwingira, bagahamya ko ari na kimwe mu byatuma imyigire yabo iba myiza.

Ingabire Olive wiga mu mwaka wa gatatu ku ishuri ribanza rya Gitovu, mu izina rya bagenzi be, yashimiye ababahaye amata kuri uyu munsi. Ati, “Turashimira abaduyaye amata kuri uyu munsi, amata atuma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akagira ubwenge mu ishuri, akagira n’amanota meza.”

- Advertisement -

Abana biga ku ishuri ribanza rya Gitovu, bahamya ko guhabwa amata byatuma batsinda neza

Akarere ka Burera ni kamwe mu dukunze kugaragaramo umubare w’abaturage bahitamo korora ibimasa mu rwego rwo kwishakira ifumbire, aho korora inka zitanga umukamo ari nabyo bishobora kugeza akarere n’igihugu muri rusange ku ntego yo kwihaza ku mata. Aha niho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’Aborozi mu Rwanda ahera akangurira abaturage guhindura imyumvire mu bworozi bwabo.

Musiime Umulungi Florence uyobora uru rugaga agira ati, “Umworozi yakagombye guterwa ishema n’uko inka afite zitanga umukamo mwinshi, kuko uyu uba ari umusanzu ukomeye ku gihugu n’abagituye.”

Akomeza asobanura ko amata atari ingenzi ku bana gusa, ahubwo ko ibyiciro byose by’abantu byagakwiriye kuyanywa. Ati, “Akenshi usanga mu muco himakazwa ibindi binyobwa, ariko ntacyo umusore cyangwa inkumi wabaswe n’urwagwa cyangwa ibigage yakwigezaho. Yaba umwana, yaba urubyiruko, abasheshe akanguhe, abagore batwite, bose bakeneye kunywa amata! Ibyiciro byose  birayakeneye kuko afite intungamubiri zihagije.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Munyaneza Joseph, asobanura akamaro k’amata ku buzima bwa muntu, yanenze abagifite umuco wo kumva ko umusaruro w’amata wose ugomba kujyanwa ku isoko ngo haboneke amafaranga yo gukoresha ibindi, asaba aborozi kumenya ko abo mu rugo nabo bakeneye kunywa amata.

Ati, “Nk’uko tubizi, nko mu buhinzi umuntu arihaza akabona gusagurira isoko. No ku mata rero ni uko, umworozi agomba kubanza kwihaza mu muryango akabona gusagurira isoko. Ntabwo waba warwaje bwaki ngo ujyane amata ahandi! Ibyo byose ni ukugenda twongera imbaraga kugira ngo iyi myumvire ihinduke, kandi bigenda bikunda kuko imirire mibi igenda igabanuka.”

Munyaneza Joseph Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata watangijwe muri 2001 n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, hagamijwe kwibutsa abatuye Isi ko amata afite intungamubiri nyinshi zikenewe n’umubiri, ukaba wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Kamena.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2020 n’ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), igaragaza ko ku mwaka Umunyarwanda anywa litiro 72 gusa, mu gihe ibipimo by’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi (FAO) byerekana ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umuntu umwe akwiye kunywa litiro 120 ku mwaka.

Visi Meya Munyaneza Joseph mu gikorwa cyo guha abana amata

UMURENGEZI June 1, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?