Abahanzi Dj Pius na Bruce Melodie bashyize hanze indirimbo bise ‘Ubushyuhe’ bagaruka ku bushyuhe bw’abahungu n’abakobwa mu nzu z’utubyiniro zizwi nka ‘Night Club’.
Inyikirizo y’iyi ndirimbo itagizwe n’amagambo menshi, hazamo amagambo agira ati “Aba bakobwa bafite ubushyuhe, n’abasore bafite ubushyuhe.” Ubundi akagenda asubirwamo.
Dj Pius uririmba igitero cya mbere, avugamo ko ubu bushyuhe ari ubwo muri nzu z’utubyiniro zizwi nka (Night Club), ati “Muze turye show hahiye hahiye, aho unyuze hose ni good vibes…”
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie aza mu gitero cya kabiri agira ati “Aya matara atera ubushyuhe akwibagiza umuntu ukumva undi musonga…iri joro ubanza tutari butahe…”
- Advertisement -
Uyu muhanzi kandi hari aho aririmba agira ati “Turya party ntacyo waza utubwira no mu mibyizi ni muri house party ntitujya tuva mu nzu turi abasore bafite ubushyuhe…”
Uyu muhanzi umaze igihe asa nk’uyoboye umuziki mu Rwanda, amaze iminsi yumvikana mu ndirimbo zagiye zirukura impaka kubera amagambo arimo afatwa nk’ahabanye n’umuco n’indangagaciro bya Kinyarwanda.
Iya vuba ni iyo yaririmbanyemo na Mr Kagame yitwa ‘Ntiza’ yumvikanamo amagambo aganisha ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina yanagarutsweho n’ibigo bya Leta nk’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko aya magambo adakwiye umuhanzi nyarwanda.
Bisa nk’aho ari indirimbo zeze muri ibi bihe, kuko iziri gushyirwa hanze muri iyi minsi zumvikanamo aya magambo kandi azimije ku buryo ntabapfa guhita bumvamo ariya magambo.
Nigihe cumwijima wisi ariko birababaje kubona abahanzi ba Africa baribazi kuririmba neza ariko bakaba bariko barata imico ya Africa bakifatanya nimico yabazungu bibazako ariyo iryohera aba feans babo ariko sikombibona