Ikipe ya REG BBC yatsinze United Generation Basketball amanota 86-64,naho Patriots BBC itsinda Orion BBC amanota 92-65 mu mikino y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Basketball.
Iyi mikino yombi yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 16 Gashyantare 2024, muri Lycée de Kigali.
Umukino wa REG BBC na UGB watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsinda ariko UGB ikayobora ibifashijemo na Amsi Saidi wayitsindiraga amanota menshi.
- Advertisement -
Agace ka mbere karangiye UGB iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 16 ya REG BBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka kabiri, Pitchou Manga, Beleck Bell na Victor Mukama wugariraga cyane bayifasha kwigaranzura UGB.
Igice cya Mbere cyarangiye REG BBC yatsinze UGB amanota 45-34.
Shyaka Olivier wari mu mukino cyane by’umwihariko atsinda amanota atatu, yakomeje gufasha kuzamura ikinyuranyo kigera mu manota 19.
Agace ka Gatatu karangiye Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ikomeje kuyobora umukino n’amanota 69-50.
Mu gace ka nyuma UGB yaranzwe no gutakaza imipira myinshi cyane. Umukino warangiye REG BBC yatsinze UGB amanota 86-64.
Patriots BBC yitwaye neza imbere ya Orion BBC
Umukino wa Patriots BBC ni wo wasoje iyakinwe ku wa Gatanu. Watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi agendana mu manota, aho Patriots yatsindirwaga na William Perry, mu gihe Orion BBC yatsindirwaga na David Tanner.
Agace ka Mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 18-18.
Umukino wakomeje kuryoha no mu gace ka kabiri, cyane ko amakipe yombi yakomezaga gutsindana. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 36 ya Orion BBC.
Ndizeye Dieudonné na Kamirindi Olivier bakomeje gufasha Patriots kwitwara neza. Ni mu gihe ku rundi ruhande, David Tanner yari yatangiye kunanirwa kandi ari we watsindiraga Orion amanota menshi bityo bigatuma irushwa cyane.
Patriots BBC yari yizeye gutsinda umukino yakoze impinduka nyinshi mu gace ka nyuma, Ndizeye na Ishimwe Emmanuel binjira mu kibuga.
Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze Orion BBC amanota 92-65.
Imikino ya Shampiyona irakomeza ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024, ahateganyijwe umukino wa Espoir BBC na Tigers BBC saa 15:00, ukurikirwa n’uwa APR BBC na Inspired Generation saa 17:00 muri Lycée de Kigali.
Ku Cyumweru, hateganyijwe umukino Kepler BBC izakiramo Kigali Titans ukazabera muri Kepler saa 14:00.