Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 84-67 mu mukino usoza iy’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball wabereye muri Lycée de Kigali ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2024.
Ni umukino wari ufitiwe amatsiko na benshi kuko Patriots BBC kuva yasoza shampiyona ishize muri Kanama yatuje cyane abantu ntibongera kuyica iryera.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu manota. William Perry yafashaga Patriots gutsinda amanota menshi bityo igakomeza kuyobora umukino.
- Advertisement -
Ku rundi ruhande, Gatwang Diue yafashaga Tigers kugabanya ikinyuranyo.
Igice cya Mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 41 kuri 37 ya Tigers BBC.
Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Perry na Hagumintwari Steve bayitsidira amanota cyane. Mu minota itanu ya nyuma ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 12 kuko Ndizeye Dieudonné nawe yari yatangiye gutsinda.
Aka gace kari karyoshye cyane kubera ishyaka n’imbaraga byarimo, karangiye Patriots ikomeje kuyobora umukino n’amanota 62 kuri 49 ya Tigers BBC.
Mu gace ka nyuma, Perry yakomeje kugora Tigers cyane muri ari na ko ikinyuranyo cyazamutse kigera mu manota 20 (76-56).
Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 84-67 itangira Shampiyona neza.
Undi mukino wari uteganyijwe uyu munsi,Orion BBC yateye mpaga Kigali Titans kubera umwenda w’amafaranga yo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga itishyuriye igihe.
Iyi shampiyona izongera gukinwa mu mpera z’icyumweru gitaha hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri.