APR BBC yatsinze UGB amanota 84-62 naho Kigali Titans itsindwa na REG BBC amanota 85-47 mu mikino ya Shampiyona ya Basketball yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 6 Werurwe 2024, muri Lycée de Kigali.
Wari umukino wa mbere wa APR BBC nyuma yo kuva i Doha muri Qatar mu mwiherero wa BAL 2024.
Uyu mukino watangiranye ishyaka ryinshi, amakipe yombi yegeranye mu manota. Agace ka Mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 17 kuri 15 ya UGB.
- Advertisement -
Mu gace ka kabiri, yombi yakomeje kwegerana ariko uko iminota izamuka, Ikipe y’Ingabo ikagenda yongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Dario Hunt na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bayitsindiraga amanota menshi.
Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze UGB amanota 38-29.
Ikipe y’Ingabo yakomeje kugaragaza imbaraga zikomeye no mu gace ka gatatu, cyane ko Adonis Filer yatsindaga amanota menshi.
Ni mu gihe UGB yo yari yarushye ndetse no gutsinda amanota byagabanutse cyane.
Adonis yakomeje gufasha Ikipe y’Ingabo kuyobora umukino no gushimangira intsinzi. Umukino warangiye APR BBC yatsinze UGB BBC amanota 84-62.
Kigali Titans byanze kuko yujuje imikino itanu nta ntsinzi
Umukino wa Kigali Titans na REG BBC wihariwe cyane n’Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye.
Igice cya Mbere cyarangiye REG BBC yatsinze Kigali Titans amanota 36 kuri 23.
REG BBC yashimangiye intsinzi mu gace ka gatatu, ibifashijwemo na Pitchou Manga na Shyaka Olivier bayitsindiraga amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Titans yo gutsinda byayigoye kuko aka gace yakabonyemo amanota icyenda gusa.
REG BBC yari yashyizemo ikinyuranyo kinini, yatangiye guhindura abakinnyi ari na ko abarimo Munyeshuri Thierry na Muhizi Prince binjiraga mu kibuga. Umukino warangiye REG BBC yatsinze Kigali Titans amanota 85-47.
Shampiyona izongera gukinwa ku wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024, aho Espoir BBC izakira Patriots BBC saa 20:00 muri Lycée de Kigali.