Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60, ndetse rukaba rwamaganiye kure guhabwa igihano gisubitse, n’ubwo hitawe ku mpamvu nyoroshyacyaha.
Imyanzuro y’Urukiko yasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, urubanza rukaba rwasomwe ari Bamporiki Edouard n’Ubushinjacyaha batarahagera.
Isesengura ry’urukiko ku cyaha cya mbere Bamporiki aregwa, ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye ndetse hakaba hari ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Bamporiki yarakiriye miliyoni 5 yitwa inzoga na byo ari indonke.
Urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri, ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.
- Advertisement -
Bamporiki akatiwe igifungo cy’imyaka ine, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 20, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.
Mu rukiko, byatangajwe ko Bamporiki yatangiye gukurikiranwa ubwo umushoramari Gatera Norbert ufite uruganda rutunganya inzoga rwitwa “Norbert Business Group” yandikiraga Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.
Muri ubwo butumwa yanditse, yavuze ko Bamporiki amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Icyo gihe akaba yarishinganishije ahamya ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma.
Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Umujyi wa Kigali wandikiye Gatera umumenyesha ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru bikekwa ko yatanzwe na Bamporiki.
Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ari na bwo yafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke yigize umuhuza wa Gatera n’Umujyi wa Kigali.