Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Ibi bibaye nyuma y’igihe kirenga ukwezi ahagaritswe kuri izo nshingano hamwe na Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Guverineri Gatabazi na mugenzi we Gasana bahagaritswe tariki ya 25 Gicurasi 2020, bivugwa ko barimo gukorwaho iperereza kubera ibyo bagomba kubazwa bari bakurikiranyweho.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kabiri rivuga ko Guverineri Gatabazi yasubijwe mu nshingano mu gihe Gasana bahagarikiwe rimwe ku mirimo yasimbujwe Madamu Kayitesi Alice ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amjyepfo
- Advertisement -
Gatabazi Jean Marie Vianney ayoboye Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, umwanya yagiyeho avuye mu Nteko Ishinga Amategeko yari amazemo imyaka 14 ari Umudepite.