Habarurema Japhet ushinzwe irangamimerere (Etat Civile) mu murenge wa Cyabingo, mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, arashinjwa gukubita no gukomeretsa uwahoze ari umugore we witwa Mukamusoni Esperance batandukanye byemewe n’amategeko amusanze mu rugo iwe, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, ahagana saa mbiri n’igice (20h30).
Mukamusoni Esperance wakubiswe akanatemwa n’uwari umugabo we, atuye mu mudugudu wa Rutambi, akagari ka Gafumba, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, ari na ho uyu mugabo we yamusanze, yabwiye UMURENGEZI.COM ko ari ubugira kenshi ahohotewe n’uyu mugabo.
Ati, “Kuva muri 2007 natangiye gukorerwa ihohoterwa n’uwo twarushinganye, kugeza ubwo yatabwaga muri yombi, aza gufungurwa ansabye imbabazi, avuga ko atazongera kunkorera iyicarubozo ndazimuha. Gusa ntiyigeze ahinduka kugeza ubwo twahabwaga gatanya n’urukiko rw’isumbuye rwa Musanze.”
Akomeza agira ati, “Ikimbabaje kiruta ibindi uyu munsi, ni uko yanteye nimugoroba ashaka kunyica, Imana igakinga akaboko. Yaje nijoro, urugi rufunguye ahita yinjira aramfata aranigagura, nibwo natabaje, abonye abaturanyi baje gutabara, sinamenye iyo yakuye icyuma cyangwa umuhoro yantemesheje, kuko nari nataye ubwenge, namwe murabona uko yangize!”
- Advertisement -
Mukamusoni Esperance yatemguwe mu bice bitandukanye kugeza ataye ubwenge
Mukamana Françoise umuturanyi wa Mukamusoni, avuga ko umugabo we yari yagambiriye kumwica, kuko baje gutabara akabatera amabuye ngo batamukiza, ari nako ari kumutemagura.
Ati, “Twumvise umuntu yabiye rimwe nk’uwo batemye, twirukanka tujya gutabara, mukuhagera dusanga Habarurema afite umuhoro ari gutema umugore we, tuvuza induru twihutira kuwumwaka ntibyatworohera, kuko yaduteraga amabuye, gusa ikibabaje kurusha ibindi ni uko bahoranaga amakimbirane, maze ubuyobozi bugahitamo kubaha gatanya byemewe n’amategeko, ariko uyu mugabo akaba akomeje kumukurikirana agamije kumwambura ubuzima.”
Mukamana Françoise
Maniragaba Feleciem Se wabo (uvukana na Se wa Habarurema) mu kiganiro yagiranye na UMURENGEZI.COM ubwo wamusangaga avuye mu kazi, avuga ko bamwinginze kenshi ngo ubwo urukiko rwabahaye gatanya ntazongere gutera Mukamusoni, ariko ntabumve.
Agira ati, “Nyuma yo kubona amakimbirane hagati ya Habarurema n’umugore we bikomeje gufata indi ntera, ko bishoboka ko hari ushobora kuhasiga ubuzima, namusabye kujya kure agashaka inzu acumbikamo mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa, ariko ntiyabyumva, kugeza aho twumvaga inkuru ngo amaze gutema umugore we”
Maniragaba Feleciem Se wabo wa Habarurema, ahamya ko uyu muhungu wabo bamuhannye akanga akavunira ibiti mu matwi
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry ngo agire icyo adutangariza kuri aya makuru, adusaba kumwoherereza ubutumwa bugufi, gusa kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru ntiyari yagasubije ubutumwa twamwoherereje.
Mukamusoni Esperance ufitanye abana batanu na Habarurema Japhet, kuri ubu arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, mu gihe uwamutemye yamaze gufatwa, akaba afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gahunga, aho ategereje gukorerwa idosiye igashyikirizwa Ubutabera.
Bashakanye byemewe n’amategeko mu mwaka w’1999, amakimbirane yabo atangira kuva muri 2007 kugeza magingo aya, nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zanditswe n’inzego zitandukanye, uhereye mu mudugudu kugeza ku rwego rw’Intara.
Imwe mu nyandiko zagiye zandikirwa ubuyobozi zisaba ubutabazi no kurenganurwa
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange No. 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 mu ngingo yaryo ya 20, riteganya ko mu gihe Habarurema Japhet yaba ahamijwe n’urukiko icyaha cy’ubwinjiracyaha, yahabwa igihano kingana na ½ cy’icyaha cyakozwe.
Ni mu gihe muri iri tegeko kandi mu ngingo ya ryo ya 121 ivuga ko iyo gukubita no gukomeretsa byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kingana n’imyaka icumi, ariko kitarengeje imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu(5,000,000 RWF) ariko atarenze Miliyoni zirindwi (7,000,000 RWF).