UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Amajyaruguru: Duhindure imyumvire, “gutwita si kibazo, ihohoterwa niryo duhanganye na ryo” Réseau des Farmes
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Amajyaruguru: Duhindure imyumvire, “gutwita si kibazo, ihohoterwa niryo duhanganye na ryo” Réseau des Farmes

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 02/04/2023 saa 6:45 PM

Ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose cyane irikorerwa abangavu rikabaviramo gutwara inda z’imburagihe n’izindi ngaruka zishamikiyeho, ryahagurukije inzego bwite za Leta zifatanije n’abafatanya bikorwa batandukanye. Intara y’Amajyaruguru nka rumwe mu nzego bwite za Leta,ku bufatanye na Réseau Des Farmes pour la Development Rural, bateguye inama nyungurana bitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bagaterwa inda imburagihe.

Ni inama yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa, yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakumirwa inda z’imburagihe ziterwa abangavu n’ubuvugizi ku gusubiza mu buzima busanzwe abazitewe.”

Abitabiriye iyi nama, babwiwe ko ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu bagaterwa inda, bugomba gukomeza, mu rwego rwo guhindura imyumvire ya bamwe mu banyarwanda, bakamenya ko gutwara inda atari ikibazo gihangayikishije cyane, ahubwo ko guhohoterwa bagatwara inda aribyo bikomeye kuko biherekezwa n’izindi ngaruka mbi nyinshi ku mibereho y’uwahohotewe.

Uwimana Xaverine, umuyobozi wa reseau des farmes pour la developement rural, akaba ari nayo yateguye iyi nama ifatanije n’Intara y’amajyaruguru, yashimiye imikoranire y’inzego bwite za Leta n’uyu muryango mu gukumira no kurwanya ihohoterwa, avuga ko bizagabanya iki cyaha.

- Advertisement -

Ati: “Turifuza gushyira imbaraga mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu rikabaviramo mutwara inda imburagihe, ndetse no gukora ubuvugizi kuri bariya bana bahotewe kugirango inzego zitandukanye, abafatanya bikorwa ndetse n’abanyarwanda muri rusange, bumveko uwahohotewe atari igicibwa, bamufashe gusubira mu buzima busanzwe ndetse bahabwe n’ubutabera.”

Nyirarugero Dancile, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yakebuye ababyeyi ndetse n’abandi bagihishira abakora ihohoterwa ntibatange amakuru ngo abanyabyaha bakurikiranywe.

Ati: “Turishimira ko aba bangavu bamenyekanye bakaba barafashijwe gusubira mu buzima busanzwe, ariko tunakangurira ababyeyi kujya batanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa. Ndashimira cyane abafatanyabikorwa batandukanye badufashije muri ubu bukangurambaga. Turifuza kubukomeza kugeza aho imibare y’abahoterwa izarangira.

Ihohoterwa rikorerwa abangavu, ni ikibazo gihangayikishije abanyarwanda, ariko kiba kigenda kigabanuka biturutse ku bushake bwa politike Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukumira ihohoterwa.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA April 2, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?