Abaturage baturiye ndetse n’abanyura mu nzira ikora ku kigo cy’amashuri cya ITB Ruhengeri, giherereye mu kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ibyobo by’iki kigo, biri ku nzira bidapfundikiye, ndetse n’amatiyo asohora umwanda wo mu bwiherero bw’ikigo ujya hanze yacyo.
Aba baturage, bahamya ko usibye kuba uyu mwanda uturuka mu bwiherero bw’ikigo usohoka ukihura mu ngo zabo bikabateza indwara zikomoka ku mwanda, ngo no kuba ibyobo bifata imyanda y’iki kigo bidapfundikiye, bishobora gutuma umuntu ahatakariza ubuzima kandi ntihazagire umubona mu gihe yaba abiguyemo.
Uwamahoro Chantal umwe mu baganiriye na UMURENGEZI.COM agira ati, ‘‘Nka njye Nyagatindi w’umukene, ndamutse ndwajwe n’uyu mwanda cyangwa nkagwa mu cyobo ntawabimenya. Iki cyobo kiri ahantu habi, iruhande rw’inzira. Umwana ashobora kugwamo kandi n’umuntu mukuru ashobora kuhanyura akagira ikizungerera, isereri cyangwa yanyerera akagwamo.
Gusa ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko umuntu ashobora kukigwamo ntihagire umenya ko yaguyemo. Ikindi cyiyongeyeho kitubabaje na none, ni indwara tuzakura muri uyu mwanda duterwa n’iki kigo, kuko iyo ugeze aha, usanganirwa n’umunuko w’amabyi n’inkari biva mu bwiherero bw’iki kigo cyayoboye amatiyo atwara umwanda inyuma yacyo.”
- Advertisement -
Umwanda uturuka mu bwiherero usohoka mu kigo, ugateza umunuko mu baturage
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Niyigena Jean d’Amour uturiye iki ikigo, ugira ati, “Abana banjye barwara buri munsi kubera umwanda duterwa n’iki kigo. Ubu ntidushobora koza ibikoresho byo guteguriraho amafunguro ngo tubirekere hanze byumuke, kuko amasazi ava mu bwiherero bw’ikigo akaza gutumuka ku masahani, amasafuriya, amajerekani ndetse n’ibindi bikoresho. Byose n’ibiribwa duhita tubishyira mu nzu, cyangwa tugatwikiraho ibitambaro kugira ngo amasazi atabijyaho.
Ikitubabaje kandi kiduhangayikishije kugeza magingo aya, ni ubuzima bw’abana bacu bashobora kuzagwa mu cyobo kiri mu nzira tunyuramo n’ubwo natwe dushobora kukigwamo tukahasiga ubuzima.’’
Ibi byobo biri iruhande rw’inzira ku buryo ushobora no kuba wanyerera ukagwamo
Sebantu Gatore umuyobozi wa ITB Ruhengeri mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI yagize ati, “Abo baturage bavuza induru ngo babangamiwe n’ibyo byobo mubareke bazagwemo, abo ntibandeba mpangayikishijwe n’inyungu z’ikigo nyobora. None se nzirirwe niruka imisozi ntema ibiti ngo ni ukugira ngo umuturage atazagwa mu cyobo? None se nzashyireho umuzamu uzajya wirirwa arinze abaturage? Ubu nta mwanya mfite nigiriye mu kazi, ibyo si ibyo kwirirwa bintakariza igihe.”
Twashatse kumenya icyo uyu muyobozi avuga ku kibazo cy’impombo cyangwa amatiyo asohora umwanda wo mu bwiherero inyuma y’ikigo, bigakurura umunuko n’amasazi yirirwa atumuka agateza umwanda abaturiye iki kigo, ntiyagira icyo abivugaho, avuga ko agiye mu zindi gahunda z’akazi.
Sebantu Gatore umuyobozi wa ITB Ruhengeri
Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko nta mpamvu yo guturana n’umuntu ngo umubangamire, bityo ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana kandi kigakemurwa vuba.
Ati, “Birababaje kubona umuturage abangamirwa n’ikigo cya ITB Ruhengeri, byihuse turakurikirana ikibazo. Ubuyobozi bw’ikigo kandi mu gihe abaturage baramuka bahuye n’impanuka, umuyobozi w’ikigo agomba kubiryozwa mu gihe intandaro yayo yaturutse kuri ibyo byobo byacukuwe n’ikigo, kuko uretse kuba umwanda uva mu bwiherero bw’ikigo ujya hanze yacyo bitemewe, n’umuturage asabwa gufata amazi yo mu rugo rwe ntagere ku muturanyi, iyo bibaye umwanda rero biba bibaye ikindi kibazo gikomeye kandi gihangayikishije. Niyo mpamvu tugomba gusaba icyo kigo kigakemura vuba icyo kibazo, kuko ntibyumvikana uburyo kibangamira abaturage kandi bafite uburenganzira bwo kwishyira bakizana aho batuye.
Umwanda ndetse n’ibindi bishobora kubangamira mugenzi wawe, uba ugomba kubigumana iwawe ntibigire uwo bibangamira. Mu karere ka Musanze dufite uburyo dukoresha bwo gutwara umwanda mu ngo no mu bigo by’amashuri. Hari uburyo bugezweho bw’ibyubakire y’ubwiherero no gupfundikira ibyobo byakira imyanda kugira ngo bitagira uwo bibangamira cyangwa ngo bimuhutuze, ari nabwo bwari bukwiye kwifashishwa aho kubangamira umuturage.’’
ITB Ruhengeri, ni Ikigo cy’itorero ry’Ababatisita(Baptiste) mu Rwanda, kikaba kigizwe n’amashami atandukanye, ahanini yibanda kuri tekinike(techniques).
Reba inkuru mu Mashusho:
https://youtu.be/_LJZ8zduJHE