Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi n’urihagarariye, ari abarozi kuko ngo barwanya iterambere iki gihugu kigezeho, ndetse ko ngo batifuza kubona umwana w’umuturanyi akura neza.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, ubwo yari mu kiganiro n’abahinzi b’ibisheke bo mu gace ka Adodi Ayulu ko mu Karere ka Amuru, avuga ko abarwanya ubutegetsi bukora ibyiza ntaho bataniye n’abarozi baba batifuriza iterambere rya rubanda rugufi.
Perezida Museveni yagaragaje kandi ko kurwanya ubutegetsi biba byaturutse ku mwijuto ba nyir’ukuburwanya babukomoyeho.
Ati, “Abo mwumva barwanya ubutegetsi ni Abadepite bahembwa amafaranga ava mu byuya mwabize. Iyo bamaze guhaga ibiva mu maboko yanyu aho kubashimira bahitamo kuvuga ko ishyaka NRM na Museveni babifuriza ikibi. Barwanya Museveni ngo aheza inyuma abaturage! Nibaza impamvu batarwanya amafaranga bahembwa na Leta ikuriwe n’uwo barwanya, nta narimwe uzumva bavuga bati aya mafaranga baduhaye ni mabi tuyareke.”
- Advertisement -
Chimpreports dukesha iyi nkuru, ivuga ko Perezida Museveni yibukije abatuye Amuru ko amahitamo y’abo ariyo atuma igihugu gitera imbere.
Yagize ati, “Uyu mushinga wo guhinga ibisheke utangira wazanwe n’abazungu, nyuma baje kwigendera murakomeza murakora kugeza ubu. Muzumva bamwe mu badepite bavuga ko akazi mukora ntaho kabageza nyamara iyo mutanze umusoro barahembwa.”
Museveni yavuze ko iyo umuntu abona ukora ugatera imbere ntabyishimire, ntaho aba ataniye n’umurozi ubona umwana w’umuturanyi akura neza bikamubabaza.”
Ati, “Bavuga ko kuva NRM yafata ubutegetsi, nta mpinduka mu iterambere ryahabaye, ari naho bahera bavuga ko bashaka kurwanya buri gahunda yose izanwe nayo. Aba bagereranwa n’umurozi ubona abana b’umuturanyi bafite ubuzima buzira umuze akababara.”
Kuri ubu, Perezida Museveni ari mu ku rutonde rw’abakandida 19 bahatanira kuyobora Uganda, akaba azahatana nk’umukandida w’Ishyaka National Resistance Movement (NRM) yashinze kandi akaribera umuyobozi.