Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, Kaminuza ya Muhabura Integrated Polytechnic College(MIPC) iherereye mu karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku nshuro yayo ya Gatatu, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1) mu mashami atandukanye.
Ni ibirori byabaye mu buryo budasanzwe, kuko hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka ‘Live streaming’ mu ndimi z’amahanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bikurikirwa n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Irere Claudette wanasabye aba banyeshuri kwimakaza ikoranabuhanga mu guhanga udushya.
Ati, ” Turi mu gihe ibintu bihinduka umunsi ku wundi, bidusaba kujyana na byo tugahanga udushya twihariye. Bigendanye n’ibihe turimo Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni igihe cyiza rero, cyo kubyaza ikoranabuhanga umusaruro mu guhanga udushya hagamijwe gushaka uko ibi bihe twabisohokamo.”
Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro
- Advertisement -
Nigena Eric umwe mu banyeshuri barangije mu ishami ry’ubwubatsi(Civil engineering) yemeza ko hari amasomo menshi bagiye biga abafasha kwihangira umurimo kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa.
Aragira ati, “Intego yanjye mfite nuko ngomba kugerageza gushora imbaraga mu bintu by’ubushakashatsi(research), kuko ubumenyi dukuye hano muri MIPC, dufite icyizere gikomeye ko tuzabugeza hanze tukabubyaza umusaruro kandi birashoboka. Dufite ubushake bwo gukora nta kabuza tuzabigeraho.”
Nigena Eric ahamya ko ubumenyi bahawe n’iri shuri bagiye kububyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Isabiyera Mugisha Noella urangije mu ishami ry’Ibaruramari (Accounting) uvuga ko icya mbere ari ukugira igitekerezo cyo gutangira umushinga, ubundi ukihangira umurimo.
Ati, “Reka bitangirire kuri njye, twihangire imirimo tureke gutegereza ko hari undi muntu uzaduha akazi. Ubutumwa naha bagenzi banjye, nuko ubumenyi dukuye aha bwaba ubwo gukoresha, ndetse ibyo twigiye aha bikatubera ipfundo rizadufasha ku isoko ry’umurimo.”
The Rt. Rev. Dr. Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha Umuyobozi w’Ikirenga muri MIPC, yashimangiye ko basohoye abanyarwanda bazajya ku isoko bashobora kwihangira imirimo, kandi bakuzuza inshingano baba bahahwe.
Agira ati, “Icyo tubasaba rero, ni ugukomeza kunoza umurimo nk’uko banozaga amasomo, ndetse bamwe twarabafashe turimo turakorana na bo. Ubu dufite abakora muri Hoteli zacu, abandi bakora mu mashuri yacu, byerekana ko iyo ubonye umusaruro mwiza urawibanza nawe. Aba bana rero tubafitemo icyizere kandi twizeye ko aho bazakora bazatanga umusanzu ukomeye.”
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro, ni 182 barangije mu mashami atandukanye ariyo Civil engineering, Travel and Tourism management, hotel and restaurant management, electrical engineering na accounting and ICT, mu gihe iri shuri kuva ryafungura imiryango muri 2014, rimaze gushyira abarenga 2,500 ku isoko ry’umurimo.
Gasana Vedaste ushinzawe amasomo muri MIPC (i bumoso), Rt. Rev. Dr. Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha Umuyobozi w’Ikirenga (hagati), na Rev. Vital Manirakiza uyobora iyi Kaminuza (i buryo)
Uyu muhango witabiriwe n’umubare muto, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19