Kiyovu Sports ikomeje kugongwa n’ikibazo cy’amikoro, yongeye gutakaza undi mukino imbere ya AS Kigali yahimbwe abarakare.
Umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wari wakomeje nyuma y’uko ejo hashize Rayon Sports yatsinze Gorilla FC 1-0.
Uyu munsi nabwo yakomeje hakinwa imikino 4 harimo uwa Kiyovu Sports na AS Kigali.
AS Kigali yagize igice kibanza cya shampiyona kibi kubera amikoro n’ubuyobozi, aho benshi banayihimbye abarakare, yaje gusa n’iva mu murongo utukura nyuma yo gutsinda 1-0 Kiyovu Sports na yo ubu yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro.
- Advertisement -
Iki gitego cyabonetse ku munota wa 40 gitsinzwe na Iyabivuze Ose, ntabwo Kiyovu Sports yaherukaga guhemba ukwezi kwa 10 yabashije kukishyura.
Indi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Bugesera FC iwayo 2-1 ihita inafata umwanya wa 2 n’amanota 33 inganya na APR FC ya mbere.
Amagaju FC yatsindiye Etincelles FC i Rubavu 1-0 ni mu gihe Sunrise FC yanganyije na Etoile del’Est 2-2.
Imikino y’umunsi wa 17 izakomeza ejo, APR FC izakina na Police FC, Marines FC na Mukura VS, Muhazi United yakire Gasogi United.