Abanyarwanda 12 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 Saa yine nibwo aba bose uko ari 12 batarimo umugore,bageze ku mupaka wa Kagitumba mu Rwanda.
Aba banyarwanda bose barekuwe n’igihugu cya Uganda aho bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu.
Bageze ku mupaka bari mu modoka yo mu bwoko bwa Coster bicaye bahanye intera mu rwego rwo kwirinda mu Rwanda covid-19.Ubwo bakihwgera nk’ibisanzwe babanje gupimwa umuriro ngo barebe niba bwtarwaye Covid-19.
- Advertisement -
Biteganyijwe ko bava ku mupaka wa Kagitumba berekeza mu kigo kibacumbikira bakamaramo iminsi 14 kugira ngo harebwe niba ntawe urwaye Covid-19.
Aba baje bakurikira abandi boherejwe mu Rwanda mu minsi ishize nyuma y’inama yahuje Intumwa za Uganda na bagenzi babo bo mu Rwanda tariki 4 Kamena 2020.Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta mu gihe uruhande rwa Uganda rwari ruyobowe na Sam Kutesa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda.