UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Abafite imyaka hagati ya 20 na 40 ni bo bari gukwirakwiza cyane COVID19 – OMS
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubuzima

Abafite imyaka hagati ya 20 na 40 ni bo bari gukwirakwiza cyane COVID19 – OMS

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 20/08/2020 saa 1:02 PM

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riravuga ko muri iki gihe abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 40 ari bo barimo kugira uruhare runini mu gukwirakwiza Covid 19, kuko usanga hari bamwe bayifite batabizi kubera kutagaragaza ibimenyetso.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali usanga hari abaturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa byinshi ku birebana no kwirinda icyorezo cya COVID 19, bakemeza kandi ko banabishyira mu bikorwa.

Mukamuganga Asinati utuye mu Karerre ka Gasabo yagize ati “Mu kwirinda Covid 19, nihaye intego yo gukaraba kenshi, ngatoza abana banjye gukaraba igihe batashye, bagiye gufungura,aho bagenda, aho bajya mbatumye, nkabikangurira n’ abo duturage. Tubikora kugirango coronavirus itazatugeraho.”

Na ho Nshimiyimana Pacifique we ati “Covid19 ifata umuntu akaba yagira ibimenyetso birimo gukorora,ntahumeke neza, akitsamura cyane. Ni icyorezo kibi. Wakirinda umuntu yambara agapfukamunwa neza, gukaraba amazi meza n’isabune kwirinda ahari abantu benshi n’ahafunganye cyane.”

- Advertisement -

Uretse abakuze n’abakiri bato bamaze kumenya ko kwirinda iki cyorezo na bo bibareba nubwo ngo hari bagenzi babo bagikerensa bibwira ko abakiri bato Covid 19 itabafata.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abantu 2577 ari bo bari bamaze kwandura Covid 19, muri bo 1683 bitaweho barakira na ho 10 iki cyorezo cyarabahitanye.

Muri aba banduye harimo 1220 bafite kuva hasi y’imyaka 20 y’amavuko kugera ku myaka 29. Abandi 749 bafite hagati y’imyaka y’amavuko 30 na 39, na ho 582 bafite hagati y’imyaka 40 na 69 mu gihe abantu 23 bafite hagati y’ imyaka 70 na 79 y’ amavuko naho 3 gusa nibo bafite imyaka 80 kuzamura.

Mu bamaze kwandura koronavirusi kandi abagabo ni 1842 mu gihe abagore ari 735.

Ministri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije asaba buri muturarwanda wese kwirinda gusuzugura ubukana bwa Covid 19.

Yagize ati “Hari abatemera ubukana bw’indwara, abantu bakunze kuvuga ko hakunze kugaragara abapfa bari mu myaka 70, bafite n’ ibindi bibazo by’ ubuzima, hari uwo twagize wapfuye afite imyaka 37, hari n’ undi twagize wapfuye afite hafi imyaka 30, niba tutaragira benshi, si ngombwa ngo tubagire kugira ngo abantu bumve ko ikibazo gikaze. Mu bindi bihugu ntawe utazi ko iyi ndwara iri kwica n’abantu batoya. Abantu nibumve ko iyi ndwara ikaze, he kugira umuntu ujya impaka ku bukana bw’iyi ndwara.”

OMS yo ivuga ko ku isi muri rusange abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 40 y’ amavuko ari bo barimo kugira uruhare mu gukwirakwiza COvid 19.

Abo bakiri bato ngo iyo banduye COVID 19 bayanduza abakuze cyanwga abasanganywe izindi ndwara bo yabageraho ikabakomerera cyane.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom avuga ko abakiri bato kwirinda COVID 19 na bo bibareba.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye turi guhura nacyo ni ukumvisha abakiri bato ubukana bwa COVID19. Ibyo tumaze kubona nuko abo bakiri bato aribo bari kugira uruhare mu bwiyongere BW ‘ imibare y’abandura COVID19 muri bimwe mu bihugu, aho batezuka ku ngamba zo kwirinda covid 19 muri iki gihe cy’ iki. Twarabivuze kdi nubu turabivuze, abakiri bato nabo COVID19 yabageraho, bashobora kuyirwara, ishobora kubica, bashobora no kuyanduza abandi ni yo mpamvu bagomba gukaza ingamba zo kwirinda.”

Ku isi muri rusange abantu miliyoni 22 n’ibihumbi birenga 362 bamaze kwandura COVID 19, abarenga ibihumbi 785 bahitanywe na yo, na ho abarenga miliyoni 15 bitaweho barakira.

Eric Uwimbabazi August 20, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months
Ubuzima

Icyo wamenya ku Ndwara y’Ubushita yamaze kugera mu Rwanda

Hashize 10 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Byinshi wamenya ku miterere y’Intanga ngore

Hashize 11 months
Ubuzima

Indwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?