Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanangirije ndetse anaha gasopo abayobozi bahabwa inshingano bamara kuzigeramo bakiremereza.
Ibi, umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe ndetse n’iz’abadepite, barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ni umuhango wabaye Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abadepite 80 bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda nshya y’imyaka itanu, akaba ari igikorwa cyabimburiwe n’indahiro ya Minisitiri w’ Intebe Edouard Ngirente, wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ndetse n’abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame, yagarutse ku bayobozi bigira ibitangaza, bakiremerereza, bigatuma bateshuka ku nshingano zabo.
Ati, “Akenshi bisa nk’aho ari umuco utajya uranduka burundu, ikintu cyitwa imyanya, imyanya, mukaryoha mukitwa VIP, mu mikoro make y’igihugu akamanza gukemura ibya VIP.
- Advertisement -
Abantu bakomeye, abantu baremereye, wagera ahantu, wanyura ahantu waba utahasize serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ngo urebe ko hari umukungugu wahasigaye cyangwa abantu bari baje kugushengerera.”
Yakomeje agira ati, “Uwo ni umuco mubi, twaganiriye kenshi ko ugomba guhagarara, ariko na none ndabisubiramo, ugomba guhagarara.
Niba ushaka kumva ko uremereye, ntacyo napfa nawe uramutse koko ariko umeze, ariko wahereye ku kuzuza inshingano ufite.”
Yungamo ati, “Warangije gukora inshingano wazujuje, wiremereje uko nanjye nakwihorera, kuko ntacyo bintwaye. Akaba ari wowe bizagiraho ingaruka, ariko gukorera abanyarwanda akaba ari cyo cya mbere.”
Perezida Kagame yatanze urugero rw’umuceri wangiritse w’abaturage ba Rusizi, inkuru avuga ko yabonye kuri social Media, akabaza ababishinzwe agasanga bamwe babizi abandi batabizi. Aboneraho kunenga urwego rushinzwe ubutasi.
Ati, “Hari ziriya nzego mujya mwumva ngo ziperereza, ibyo baperereza sinzi ibyo ari byo. Ni ugushakisha, ntabwo ari umwanzi ufite imbunda uri burase abantu gusa, ugomba kumenya n’indwara yateye ahantu igiye kwica abaturage, inzara aho iri igiye gusonjesha abantu, ndetse ukamenya n’icyo byaba biturukaho, ukabishyira mu nzego z’ubuyobozi zindi hamwe mugashakira icyo kibazo igisubizo.”
Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abaturage bahoterwa n’abayobozi bamwe na bamwe mu nzego zitandukanye bashaka kubambura ibyo bari bagenewe, bamwe ugasanga bagumye mu nshingano, ariko hakaba n’abazikurwagamo nyuma y’uko amakosa yabo yashyize yamenyekanye.