Nk’uko bisanzwe bigenda mu Rwanda, ibikorwa byakozwe mu matora aheruka, bitangwa muri za raporo zitandukanye, komisiyo ikareba ibitaragenze neza n’ibyagenze neza bigatanga isomo mu gutegura amatora ataha kugira ngo azanozwe.
Amatora yabaye mu Rwanda tariki ya 15 Nyakanga 2024, yagaragaje ubudasa, arangwa n’ibyishimo by’abaturage, bishimira uburyo yateguwemo bakayagereranya n’ayabanje, bakemeza ko ay’uyu mwaka afite umwihariko.
Bamwe mu bitabiriye itora baganiriye n’Itangazamakuru, bagarutse ku igereranya ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabanje n’aya 2024 mu buryo bw’imitegurire.
Uhereye ku nkuru yasohowe na Imvaho Nshya, kuwa 15 Nyakanga 2024, ifite umutwe ugira uti: “Uwatoye Kayibanda na Habyarimana yanyuzwe n’amatora atekanye”, igaruka ku buhamya bw’umukecuru uvuga ko yavutse ku Ngoma ya Cyami, ariko ko abona amatora ya 2024, atandukanye n’andi yitabiriye mu bihe bitandukanye.
- Advertisement -
Uyu mukecuru ahamya ko mu matora yose yabaye ku ngoma zose yariyeho, aya 2024, ariyo yamunyuze, aho yaranzwe n’umutekano kandi agakorwa nta Munyarwanda waciriwe ishyanga.
Kimwe n’uyu mukecuru, Sibomana Jean d’Amour, umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona watoreye kuri site ya CEPEM Gahunga, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, yemeza ko amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ya 2024, atandukanye cyane mu buryo bw’imitegurire, ugereranije n’ayabanje.
Ati, “Aya matora, ni igikorwa cyagenze neza kandi cyateguwe ku buryo bugaragarira amaso.
Mu matora ashize, byansabaga kujyana n’umuntu wo kumfasha gutora ariko kuri ubu, nifashishije inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona (Braille) bikaba byaratumye ntora neza mu buryo budatinze.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nsabimana Willson watoreye kuri site ya G.S Kagitega, mu Kagali ka Kagitega, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, nawe wemeza ko n’ubwo atoye inshuro eshatu zonyine, ariko abona amatora ya 2024, atandukaye n’aya 2017 ndetse naya 2010, mu buryo bw’imitegurire.
Ati, “Uhereye ku mitako, ukareba uburyo gutora byihutaga, abafite intege nke bafashwa, uburyo twasobanuriwe aya matora ya 2024, bitandukanye cyane n’ayabanje.”
Ibihe by’amatora bitangira ryari, bikarangira ryari?
Akenshi usanga abaturage bibanda ku munsi ny’irizina w’itora, ariko nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu birebana n’amatora, ibihe by’amatora bitangira igihe komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yatangaje itariki amatora azaberaho, bikarangira igihe Urukiko rw’ikirenga rwemeje ibyavuye mu matora bya burundu.
Ni kunshuro ya cyenda (9), u Rwanda rukoze amatora y’umukuru w’Igihugu kuva rwabona ubwigenge mu 1962, bikaba ku nshuro ya kane nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 (ayo muri 2003, 2010, 2017 n’aya 2024).
Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu ku buryo bw’ agateganyo, bigaragaza ko umukandida Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi, ariwe waje imbere n’amajwi 99.15%, Habineza Frank wa Green Party akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.53%, mu gihe umukandida wigenga Mpayimana Philippe we yagize 0.32%.