N’ubwo mu Rwanda hataragera icyorezo cya Ebola, mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kimaze guhitana abantu 19, ndetse hari n’Uturere tubiri twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo kugerageza gukumira ikwirakwira ryacyo.
Ni muri urwo rwego, Urwanda rukomeje kugaragaza ko rwiteguye guhangana n’iki cyorezo, mu gihe cyaba kihageze, ndetse abaganga bakaba bakora umwitozo-ngiro w’uko bakwita ku barwayi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira, umwitozo-ngiro wakorewe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, nyuma y’uko ukorewe no mu bindi bitaro byo mu bice bitandukanye birimo n’ibya Gisenyi byegereye ku mupaka w’Urwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).
Abaganga bagaragaje uko bakwakira umurwayi ufite ibimenyetso cyangwa ukekwaho kiriya cyorezo, uko bamwitaho, birinda kandi barinda n’abandi bagannye ibitaro, uko yashyirwa mu kato agapimwa, byagaragara ko yanduye akoherezwa mu bindi bitaro byateganyijwe kuvurirwamo abanduye icyorezo.
- Advertisement -
- Nyuma y’imyaka 10, Ebola yongeye kugaragara muri Uganda
- Guinea : Ebola yahitanye 3 abandi 5 bayisangwamo
Dr. Nkeshimana Menelas uri mu itsinda ry’abaganga biteguye guhangana na Ebola igihe yaba igeze mu Rwanda, akaba ashinzwe ibijyanye n’imivurire y’umurwayi, avuga ko umwitozo ari kimwe mu by’ingenzi bigomba gukorwa mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Iyo twitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola, tureba ibijyanye n’abakozi tugomba gukorana na bo mu Rwanda hose, mu bitaro bya Leta n’ibyigenga, tureba umwanya bagomba kuvurirwamo. Ntabwo abarwayi babavurira nk’aho bavurira abandi, kuko ari indwara yandura, baba bakeneye kujya mu kato. Tureba n’ibijyanye n’itumanaho hagati y’inzego.”
Asobanura ko kuva Uganda yatangaza ko kiriya cyorezo gihari, hari byinshi byakozwe byo guhangana na cyo, birimo kumenya abava mu turere dutanu twavuzwe muri kiriya gihugu, turimo Ebola, kumenya abaza bafite ibimenyetso, bakekwaho kuba bayifite.
Hari kandi n’ibikoresho byifashishwa birimo imyambaro yabugenewe, ikoreshwa ku ndwara zandura, imiti n’ibijyanye no kurinda abaturage, kuko baba bakeneweho ubufatanye no kudacika igikuba.
Ati: “Ibyo byose tubikusanyiriza hamwe mu myitozo nk’iyi, kuva umurwayi aje kugera aho agomba kuvurirwa.”
Dr. Nkeshimana kandi avuga ko mu gihe haba habonetse abarwayi ba Ebola, bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Nyamata, ari byo byateganyijwe kugeza ubu. Gusa ngo mu gihe bakwiyongera, hagenda hategurwa n’ahandi bavurirwa.
Ati: “Bitewe n’uko umurwayi ashobora kubonekera ahantu hose, bisaba ko buri bitaro byitegura, bakamenya aho bashyira ufite ibimenyetso. Umuntu ashobora kuza arwaye, akavanwa mu bandi, ariko anahabwa ubuvuzi, kuko utabikoze ashobora kuhasiga ubuzima. Ufite umuriro, ukeneye serumu n’ibindi, kuko abarwayi ba Ebola baba baruka cyane bakagira n’impiswi ku buryo bahita bazahara. Nyuma ajyanwa aho agomba kuvurirwa, kuko ashobora kurwara igihe kirekire.”
Si ubwa mbere Uganda yibasiwe na Ebola, ariko igihe cyakabije kurusha ikindi ni icyo mu mwaka wa 2000, aho icyo cyorezo cyahitanye abasaga 200. Icyorezo cyaherukaga vuba aha muri icyo gihugu, cyahitanye abantu 29 muri 63 cyagaragayeho.