UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rutsiro: Aratabariza abana be bagiye kwicwa n’inzara
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Rutsiro: Aratabariza abana be bagiye kwicwa n’inzara

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 06/10/2022 saa 3:17 PM

Umubyeyi w’abana batanu, aratabariza abana be bagiye kwicwa n’inzara, nyuma yo kujya gusabiriza akabura abamuha, byamuviriyemo no kutohereza abana ku ishuri.

Nyirarukundo Mafirida, utuye mu mudugudu wa Bitenga, mu kagari ka Gihira, mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Rutsiro, avuga ko atunzwe no kujya gusaba mu baturage, bamwe bamuha abandi bakamwima, kugeza ubwo hari n’igihe icyumweru gishira abana be batarabona icyo bakoza ku munwa.

Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyaganiraga n’uyu mubyeyi, n’agahinda kenshi yagitangarije ko yishwe n’inzara hamwe n’abana be, kuko nta muturage akigeraho ngo amuhe.

Ati: “Nta merekezo y’ubuzima n’imibereho mfite, kuko hari igihe icyumweru gishira nta kintu turashyira ku munwa! Dutunzwe no kujya gusaba mu baturanyi, na bo hari igihe batwinuba ntibagire icyo baduha. Abana banjye ntibazi umuryango w’ishuri, kuko nabuze ubushobozi bwo kubagurira imyenda y’ishuri, gusa ndamutse mbonye umfasha nkabona imibereho nabajyana bakiga.”

- Advertisement -

Uyu mubyeyi, akomeza agira ati: “Hashize igihe umugabo wanjye yitabye Imana, iyo aba agihari ntituba tubayeho mu buzima bushaririye nk’ubwo turimo, kuko mu bushobozi buke twarafashanyaga, ariko ubu nsigaye ndi Nyakamwe. Ndasaba abaduhaye inzu ducumbitsemo kuduha n’ibidutunga, kuko badushyizemo nta byo kurya baduhaye. Icyo nsaba Nyakubahwa Perezida Kagame Paul nk’uko yoroza abanyarwanda abaha inka, abandi akabaremera abaha inzu, ndamusaba kumpa uduhungure two kugaburira abana.”

  • Rutsiro : Isoko ryatwaye asaga Miliyoni 20 rimaze imyaka 10 ridakoreshwa
  • Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe
  • Rutsiro : Imyaka ibaye 7 bishyuza ibyabo byangijwe na REG

Byiringiro Damascene umwe mu bana batanu ba Nyirarukundo Mafirida avuga ko yavuye mu ishuri mu mwaka wa kabiri abitewe n’inzara ndetse no kubura ibikoresho by’ishuri.

Agira ati: “Mfite imyaka 18 y’amavuko, sinzi gusoma no kwandika. Impamvu ni uko navuye mu ishuri ndi mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ubwo nibwe impuzankano y’ishuri, umubyeyi akabura ubushobozi bwo kungurira indi.

Nakomeje kugira icyizere cy’uko nzasubirayo, ariko kigenda kiyoyoka kuko hari n’igihe tumaze icyumweru nta biryo turashyira ku munwa, bitewe n’uko umubyeyi yagiye gusaba akabura umuha. Ubu ndamutse ngize amahirwe nkabona umuntu ushobora kunyitangira akamfasha, namusaba kunyondorana na barumuna banjye, byaba byiza bakabafasha kujya ku ishuri ntibazabe inkandagirabitabo nka njye.”

Byiringiro Damascene arasaba umugiraneza wabishobora ko yafasha barumuna be kwiga, kuko we ngo abona byaranze

Ikinyamakuru UMURENGEZI cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buteganya gukora mu gushakira ubuzima bwiza uyu muryango harimo no gufasha aba bana kugana ishuri, maze ku murongo wa Telefone Havugimana Etienne, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro w’ungirije ushinzwe iterambere, agitangariza ko ikibazo cy’uyu muryango ari icy’umwihariko ko kigiye gukurikiranwa byihariye.

Ati: “Iki kibazo ntacyo twari tuzi, gusa ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana, kuko turumva gifite umwihariko, bivuze ko tugomba gufasha uyu muryango byihariye. Ubu tugiye kukiganiraho nka komite nyobozi y’akarere turebe uburyo twakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari, mu gushakira umuti urambye uwo muryango.”

Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo abaturage batishoboye bahura na byo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubafasha kwigira no kwikura mu bukene nka VUP, Uburezi kuri bose, Ubwishingizi mu kwivuza n’ibindi.

Hari ubwo ngo icyumweru gishira abana b’uyu mubyeyi ntacyo barashyira mu nda

Irebana na: rutsiro, umurengezi
Eric Uwimbabazi October 6, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?