Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga, Ubumenyingiro na Tekenike, Rwanda TVET Board (RTB) kivuga ko gihangayikishijwe bikomeye na bamwe mu babyeyi batari bumva cyangwa ngo babone icyerekezo cy’Isi.
Ibi, byatangarijwe mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwahereye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bukazazenguruka mu Ntara zose z’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe gusobanurira Urubyiruruko amahirwe ari muri uru rwego, no guhindura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bataramenya ibyiza byo kwiga muri aya mashuri.
Ubwo yatangizaga iki gikorwa kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2022, Paul Umukunzi, Umuyobozi wa RTB, yavuze ko Leta y’u Rwanda yatangiye gutegura uko abakiri bato babaho neza bageze mu zabukuru, binyuze mu mashuri y’imyuga, ubumenyingiro na tekenike.
Yagize ati: “Turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga kizamara icyumweru cyose, tuganira n’urubyiruko, tubasobanurira amahirwe ari mu mashuri ya Tekeniki.”
- Advertisement -
Umukunzi akomeza agira ati: “Turacyafite n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa neza amahirwe ari mu mashuri ya tekeniki, bumva ko abana babo bagomba gukomeza kwiga muri ya mashuri asanzwe, kandi adatanga akazi kuri benshi bayarangiza. Tukaba tugomba guhangana n’iki kibazo binyuze muri ubu bukangurambaga.”
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, abazaba barangiza mu mashuri abanza, 60% byabo bazaba bakurikira amasomo y’imyuga, ubumenyingiro na Tekeniki. Kuri ubu, imibare ikaba igaragaza ko umwaka w’amashuri wa 2021-2022 bari ku kigero cya 39.1%.