Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga, biyemeje kongera imikoranire inoze.
Iyi gahunda y’Imikoranire inoze, yatangarijwe mu nama nyungurana-bitekerezo yabereye i Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama, igamije gutegura umunsi w’Imurika-murimo uteganijwe tariki ya 05 Nzeri 2022.
Rwigamba Aimable, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga gikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze, yavuze ko bazinduwe no gusobanura inshingano zo guhuza abashaka akazi n’abagatanga bahuriyeho n’abikorera bo muri aka karere, ari nabo bakoresha batanga akazi.
Yagize ati: “Twazinduwe no gusobanura, kungurana ibitekerezo n’Abikorera, ku byerekeye Umunsi w’Imurika-murimo turimo gutegura. Twumvikanye ku buryo tuzifashisha ngo ubufatanye n’ubwitabire bizazamuke, bityo tuzafashe guhuza Urubyiruko rushaka akazi ndetse n’abagatanga.”
- Advertisement -
Rucyahana Andrew Mpuhwe, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye Abikorera gukomeza ubufatanye n’Inzego za Leta.
Yagize ati: “Turasaba ko mwakomeza kuduha amakuru y’ibyo musaba ngo mubone abakozi bafite ubushobozi, kandi namwe mugakomeza guhugura abo mufite, ndetse n’abo mwifuza guha akazi mwifashishije Ikoranabuhanga, mu rwego rwo gutanga serivisi nziza.”
Ikigo gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga (Musanze Employment Service Center), gikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze, bikaba biteganyijwe ko kigiye kwagurwa hakiyongeramo izindi serivisi nk’imikino, ikoranabuhanga n’ibindi.