Muhawenimana Esperance usemberana abana 7 arashinja ubuyobozi bw’akagari ka Nyirakigugu kumusiragiza ku cyiciro cy’ubudehe imyaka isaga icumi bwarangiza ntibunakimuhe.
Uyu muturage ucumbitse mu mudugudu wa Rushungura, akagari ka Nyirakigugu, umurenge wa Jenda, akarere ka Nyabihu, ni umubyeyi w’abana barindwi, harimo abuzukuru be 2, avuga ko amaze imyaka isaga 10 acuragira ku cyiciro cy’ubudehe ntagihabwe, nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we wamusize iheruheru.
Muhawenimana Esperance avuga ko ikibazo cye cyabaye umurage w’abayobozi basimburanaga ku bunyamabanga nshingwabikorwa bw’akagari ka Nyirakigugu. Agira ati, “Maze imyaka isaga icumi nshaka icyiciro cy’ubudehe ariko ntacyo ndahabwa. Urugendo rwo kugishaka rwatangiye ubwo uwari umugabo wanjye dutandukanye, natangiye kugishaka muri 2012, nageraga imbere y’ubuyobozi bukansubizayo ngo ningende nzane n’umugabo wanjye, ubundi bakabwira ko bakimpa nawe arimo, nkabona bidashoboka, uko iminsi yicumaga ni ko nashakaga uburyo nagihabwa ariko bikaba iby’ubusa.
Mfite abana barindwi, muri bo babiri ni abuzukuru banjye, kubavuza nta bwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) bafite birangora, kuko nishyura 100%, iyo mbuze ubwishyu ndyamana n’abagabo kugira ngo bamfashe kububona, kuko ubuzima mbayemo buranshaririye. Reba nta nzu cyangwa agasambu na gato mfite, mbayeho ndigusembera hamwe n’abana banjye. Ikinshengura ni uburyo kugeza ubu ngana ubuyobozi ntibunyumve, kuko no mu nteko y’abaturage hemejwe ko nanashyirwa mu cyiciro cya 2, ariko amaso yaheze mu kirere. Igituma mvuga ko ubuyobozi bw’akagari bwantereranye ni uburyo abaturage bansabiye kubakirwa, akagari kakambaza ikibanza ntafite n’aho gucukura umusarane.”
- Advertisement -
Nk’uko bigarukwaho na bamwe mu baturage n’abayobozi b’imwe mu midugudu itandukanye igize aka kagari, bavuga ko mu nteko y’abaturage yabaye kuwa 12 Nyakanga 2022 hemejwe ko uyu muturage ashyirwa mu cyiro cya kabiri cy’ubudehe akanafashwa kubakirwa icumbi, ariko ntibifatirwe umwanzuro uhamye n’ubuyobozi.
Umwe muri bo waganiye na UMURENGEZI.COM ahamya ko bakimara kumenya ikibazo cya Muhawenimana bagishyikirije ubuyobozi bw’akagari ngo bugire icyo bugikoraho ariko bagaheruka bivugwa gusa.
Yagize ati, “Ntitwari tuzi ikibazo cy’umuturage wacu, udafite icyiciro cy’ubudehe bigeregetseho n’ubuzima bwo gusembera abayemo, aho atunzwe no guhingira rubanda, yabura aho aca inshuro urubyaro rwe rukaburara. Tukimara kumenya ibye, twagerageje kubimenyesha abadukuriye, maze mu nteko y’abaturage yabaye kuwa 12 Nyakanga 2022, abaturage bose bemeza ko yashyirwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe kandi agafashwa kubakirwa, gusa twatashye ntawe uzi umwanzuro uhamye wafashwe n’ubuyobozi bw’akagari”
Itangazamakuru ryashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akagari ka Nyirakigugu buri gukora kuri iki kibazo n’aho kigeze, maze rihamagara Uwimana Francine umusigirwa w’inshingano z’umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko, arisubiza ko icyo kibazo akizi, gusa ntiyifuza kugira icyo atangaza ku mwanzuro wafashwe ku bijyannye no kumuha icyiciro bijyanye no kumubonera icumbi.
Mukandayisenga Antoinette umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yatangarije ikinyamakuru UMURENGEZI.COM ko iki kibazo atari akizi, gusa yemera ko agiye kugikurikirana vuba, kuko umuturage yifuza icyiciro cy’ubudehe bitewe n’uko ari kwiyumva, cyane ko ngo hari n’abashaka kuva mu cyo barimo bakajya mu cyisumbuyeho.
Agira ati, “Iyo umuturage asabye guhabwa icyiciro binyuze mu nzira bigomba kunyuramo aragihabwa. Kuba uwo muturage avuga ko amaze imyaka isaga 10 sinzi icyabiteye, kuko mudugudu akorera raporo akagari, akagari nako kagakorera raporo umurenge, na wo ukayikorera akarere. Impamvu binyura mu nzego zitandukanye ni ukugira ngo hatagenderwa ku marangamutima mu kugihabwa. Iki kibazo turagikurikirana, kuko abashaka icyiciro bose ntibaba bashaka kujya mu cyo hasi gusa, kuko hari n’abaturage bafashirizwa mu cyiciro bamara gutera imbere bakifuza kuva mu cya kabiri bakajya mu cya gatatu. Ikijyanye no kubakirwa cyangwa guhabwa ubundi bufasha, hakorwa raporo, hanyuma hagakurikiraho gusuzuma niba ibiri mu nyandiko ari byo koko. Icyo dushyize imbere ni ugukorera umuturage ibyiza, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage.”
Kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) bikorwa hashingiwe ku cyiciro cy’Ubudehe umuturage abarizwamo. Abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta amafaranga 3000 frw kuri buri muntu, abo mu cya kabiri n’icya gatatu bakishyura 3000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw kuri buri muntu, akishyurwa mu hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo n’ubw’ikoranabuhanga, aho nko kuri telefone wishyura ukanze *909# ugakurikiza amabwiriza, ushobora kandi kwishyura binyuze muri SACCO, cyangwa ukaba wakwifashisha abakozi b’Irembo.