Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicuransi 2022 INES-RUHENGERI ku bufatanye na Rwanda TVET Board yatanze Impamyabushobozi ku banyeshuri 61 basoje amasomo y’igihe gito azwi nka ‘Short courses’ mu ndimi z’amahanga.
Abahawe izi Mpamyabushobozi bagizwe n’urubyiruko rwasoje amashuri mu byiciro bitandukanye by’Ikoranabuhanga, rukaba rwari rumaze amezi Atandatu rukarishya ubumenyingiro.
Bamwe muri bo bemeza ko ubumenyi bahawe buzabafasha guhangana ku Isoko ry’umurimo, ndetse ko ngo batazabuhunika mu mpapuro, ahubwo ko bagiye kubukoresha.
Mugabo Dominique na Uwiringiyimana Pacience, bamwe mu basoje aya masomo, bahuriza ku kamaro ishuri rya INES-RUHENGERI rifatanyije na Rwanda TVET Board ryabamariye.
- Advertisement -
Bagize bati, “Isi turimo kwerekezamo, ikoranabuhanga ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi, niyo mpamvu tugiye gukoresha ubumenyi twahawe mu gukemura ibibazo bitandukanye muri Sosiyete, kwihangira umurimo ndetse no guhatana ku isoko ry’umurimo dukoresheje ikoranabuhanga twigiye muri iyi gahunda yateguwe na INES-RUHENGERI ifatanije na Rwanda TVET Board.”
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi mukuru wa INES-RUHENGERI avuga ko iyi gahunda itumye bunguka abashoferi b’ikoranabuhanga.
Agira ati, “Turi mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga, aho ibintu hafi ya byose biyobowe na ryo. Aba babonye impamyabushobozi bagiye kutubera abashoferi muri urwo rugendo.”
Padiri Hagenimana akomeza agira ati, “Iyi ni intangiro, gahunda izakomeza. Icyo nasaba abasoje iyi gahunda, ni gukomeza kwihugura kuko ikoranabuhanga rihorana udushya.”
Imyuga n’Ubumenyingiro ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga binyuze mu kigo cya Rwanda TVET Board(RTB) aho iteganya ko mu mwaka wa 2024 abiga Imyuga n’Ubumenyingiro bazagera kuri 60%, naho abiga Ubumenyi rusange bakazaba ari 40%.
Abarangije bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abarezi babo