UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kenya : Leta yakuyeho ingamba zo kwambara agapfukamunwa mu ruhame
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Kenya : Leta yakuyeho ingamba zo kwambara agapfukamunwa mu ruhame

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 11/03/2022 saa 4:16 PM

Igihugu cya Kenya, cyabaye icya mbere mu karere mu gukuraho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ahahurira abantu benshi, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigabanyije ubukana muri Afurika n’isi yose muri rusange.

Ibi byatangajwe na Mutahi Kagwe Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’ubuzima muri Kenya, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe 2022, ahamya ko kwambara agapfukamunwa ku karubanda (mu mihanda n’ahandi hose hafunguye) byavanyweho, kandi ko gusengera hamwe ku bantu bafashe inkingo byemewe.

Bwana Kagwe yashishikarije Abanyakenya kwambara udupfukamunwa ahantu hafunze, bakanubahiriza amategeko yo gusiga umwanya hagati y’umuntu n’undi, yongeraho kandi ko akato kazahagarikwa.

Ati, “Abanyakenya barashishikarizwa kwambara udupfukamunwa mu gihe bitabiriye ibikorwa bibera mu mazu (ahafunganye). Tugomba noneho gukora igenzura ry’ubushyuhe ahantu hahurira abantu benshi. Ibikorwa bihuriza abantu bose mu mazu bizakomeza kandi bizajya byakira 100% by’ubushobozi bwabyo.”

- Advertisement -

Bwana Kagwe mu kiganiro n’abanyamakuru i Nairobi, yavuze kandi ko ingamba za Covid-19 zabayeho mu myaka ibiri ishize zafashije kandi zikiza abantu ibihumbi.

Ati, “Ingamba zacu dufatanije n’intara zarokoye ubuzima. Dushingiye ku nama za OMS, twari dufite virusi kandi nk’uko mubibona mu kwezi gushize, umubare w’abanduye uri munsi ya rimwe ku ijana. ”

Kubera izi ngamba Leta ya Kenya yafashe, ibikorwa bya siporo bigiye gukomeza abafana basubire ku bibuga batambaye udupfukamunwa.

Eric Uwimbabazi March 11, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?