Imiryango 11 ibarizwa mu karere ka Burera, iratakambira ubuyobozi bukuru isaba kurenganurwa, nyuma y’uko inzego z’ibanze zananiwe kuyikemurira ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku isaranganywa ry’Ubutaka kugira ngo bahabwe ibyangombwa byabwo, kuri ubu ngo hakaba hashize imyaka 22 basiragizwa.
Ubu butaka buherereye mu Majyarugu y’u Rwanda mu karere ka Burera, umurenge wa Rugarama, akagari ka Cyahi, umudugudu wa Rubeja, aba baturage batangarije UMURENGEZI.COM ko babusaranganyijjwe na Kayitesi Judith mu mwaka w’2000, nyuma ngo mu gihe cyo kwiyandikishaho ubutaka agatanga inzitizi z’uko butabandikwaho, avuga ko burimo ikibazo, ariko kugeza magingo aya ngo hakaba nta kirakorwa ngo ababusaranganyijwe bahabwe ibyangombwa byabwo.
Kamanzi Donatha umwe muri aba baturage, we ngo waje no kwemererwa kwibaruza kuri ubu butaka akanahabwa icyangombwa cyabwo, ariko ngo bikaza kuba iby’ubusa kuko nawe ari kubwirukanwamo nk’abandi, avuga ko kuri ubu ahangayikishijwe n’aho ari bwerekeze we n’abamukomokaho bagera muri 30, nyuma yo kwirukanwa ku butaka batuyeho.
Agira ati, “Ubu butaka mubona ntuyeho nabuhawe mu isaranganywa ryakozwe hagati yacu na Kayitesi Judith mu mwaka w’2000, nibwo ubuyobozi bwa Komine Bukamba ubu ni mu karere ka Burera buhagarariwe n’umuyobozi wayo Hanezerwabake Christophe bwahaye umugisha iby’isaranya buduha icyemezo cyaryo, ariko uko iminsi yagiye yicuma indi igataha tubukoresha, twatunguwe no kubona mu gihe cyo kubarura ubutaka no kubwiyandishaho cyaje, tugiye kububaruza twese uko twasaranganyijwe turangirwa, tubwirwa ko Kayitesi yatanze inzitizi, avuga ko ubutaka buri mu makimbirane. Ikimbabaje kinanshengura umutima, ni uko nanjye ndikubwirukwanwamo kandi mfite icyangombwa cyabwo tutarigeze tujya no mu rukiko ngo giteshwe agaciro.”
- Advertisement -
Mu kiniga cyinshi Kamanzi Donatha akomeza agira ati:
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hakizimana Jean uhamya ko isaranganywa ryakozwe mu 2000 hagati yabo na Kayitesi Judith, buri wese yakatirwaga igice cye giherekejwe n’inyandiko isinyweho n’abari aho rikorewe.
Ati, “Dusaranganywa ubutaka byakozwe mu mucyo hagati yacu, n’ikimenyimenyi hari n’inyandiko y’uwari umuyobozi wa Komine Bukamba ubu ni mu karere ka Burera, Hanezerwabake Christophe waje no kuduha inyandiko ishimangira ko ubutaka tubusaranganyijwe. Twatunguwe no kubona mu 2005 Kayitesi Judith agiye kuturega avuga ko ubutaka bwose ari ubwe! Muri 2011-2012 haje igikorwa cyo kubarura ubutaka turacyitabira, duhabwa udupapuro dutegereza icyangombwa cya burundu ntitwakibona, ahubwo tuza kubwirwa ko ubutaka butakitwanditsweho.
Ako kanya kuko ngo hari uwatanze inzitizi avuga ko ubutaka buri mu makimbirane, twaganye abayobozi batandukanye ntibatwumva, ahubwo dutungurwa no kubona umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal ari nawe ukayoboye ubu, aje kubutwirukanamo. Rwose turatabaza inzego bireba kugira ngo ziturenganure, kuko ibi bintu birimo amanyanga menshi. Bashaka kutwangaza hejuru y’inyungu z’umuntu umwe kandi twese turi abanyarwanda.”
Kayitesi abona ibyo aba baturage barimo ari ukumukina ku mubyimba
Kayitesi Judith ari nawe ushyirwa mu majwi n’aba baturage kubirukanisha mu butaka basaranganyijwe, avuga ko atumva igituma iyo miryango ikomeje kwita umutumgo we, uwayo.
Agira ati, “Ubutaka ni ubwanjye inkomoko yabwo ni iyi; Mu 1957 ababyeyi banjye barahunze, maze mu 1977 abagize umuryango bampaye uburenganzi bwo gukurikirana imitungo yacu irimo n’ubutaka. Naje kujya muri Komini gushaka ‘notoriation’ y’ubutaka nk’icyemezo kigaraza ko ubutaka ari ubwacu, mu 2000 ubutaka bwanjye nibwo bwigabijwe n’abaturage batandukanye kubera kubura imbaraga zo kubukurikirana kuko mbana n’ubumuga kuhagera ntibyanshobokeraga.
Ubuyobozi bwanzaniye inyandiko y’isaranganya bunsinyisha ku ngufu, ku mpamvu yo kuba nari mfite icyangombwa cyabwo nahawe na Komine Bukamba, ubu ni mu karere ka Burera. Byatumye mbukurikirana, nuko aba baturage bavuga ko ubutaka ari ubwabo, batangira kujya bampa ikode ryabwo. Hashize igihe kinini bashaka kubunyambura, maze ubwo mu Rwanda hazaga gahunda yo kwibaruzaho ubutaka, havamo umwe ajya gutambamira itangwa ry’ibyangobwa kuri bwo, naho ibyo bavuga ngo natumye babyimwa byo ntaho bihurira, kuko ntibari kubihabwa kandi ubutaka atari ubwabo.”
Kayitesi Judith avuga ko ubutaka ari umutungo yasigiwe n’ababyeyi
Kayitesi akomeza agira ati, “Ahubwo ubu ndasaba ubuyobozi kububirukanamo ku ngufu kandi bakampa n’indishyi z’akababaro, kuko basabwe kubuvamo kuva kera hose, akarere ka Burera kakiri icyahoze ari Komine ya Bukamba, muri Perefegitura ya Ruhengeri bakanga, bishyirira agati mu ryinyo ntibabuvemo, yewe n’inyandiko ibubakuramo ituruka muri Perefegitura yoherejwe na Rucagu Boniface akiyiyoboye ntibigeze bayubaha ngo babuvemo, none ubu ndigusabiriza ntagakwiye gusabiriza. Nandikiye inzego zitandukanye nsaba guhabwa isambu yanjye ntunze mu buryo bwemewe n’amategeko dore ko nyifitiye icyangombwa cyayo, zigasuzuma ikibazo bikarangira zanzuye ko nyihabwa ariko kugeza ubu sindayihabwa.”
Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera yatangarije ikinyamakuru UMURENGEZI ko iki kibazo akizi, ndetse ko kiri kuvugutirwa umuti.
Yagize ati, “Ntabwo ikibazo kirarangira kuko hari ibyo tugisuzuma. Twabasaba ko baba bihanganye mu gihe tugitegereje icyo abatekinisiye bazagaragaza muri raporo izava mu bucukumbuzi barimo bugamije gukemura ikibazo.”
Mu bikomeje kwibazwa n’aba baturage ni uburyo iki kibazo cyagejejwe ku nzego zitandukanye zirimo n’urw’Umuvunyi gikomeje kuba agatereranzamba imyaka 22 ikaba yihiritse nta muyobozi urashyira mu bikorwa ibyo basezeranyijwe mu nyandiko, kuri ubu butaka bungana na Ha 1.25 bamwe batuyeho abandi bakoresha mu buhinzi n’ubworozi.
Icyangombwa cy’ubutaka gitunzwe na Kamanzi Donatha
Icyangombwa cy’ubutaka gitunzwe na Kayitesi Judith
Basaranganyijwe ubutaka bategereje ibyangombwa bya burundu baraheba
Kamanzi Donatha ari kwibaza amerekezo nyuma yo kwirukanwa mu butaka afitiye icyangombwa