Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize akarere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’Ibikorwa by’urugomo ndengakamere n’ubujura bwa kiboko birimo gutangira abaturage bakabambura ibyabo, bakabatemagura, utahasize ubuzima akahakura ubumuga kubera kugerageza kwirwanaho.
Uduce tugarukwaho cyane n’abaturage nk’indiri y’uru rugomo, ni umuhanda w’amabuye uva ku iposita ujya Karisimbi, Rukereza inyuma ya sitasiyo ya Polisi ahazwi nko kuri Gurupoma, inyuma yo ku Kiliziya, inyuma y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze ndetse no mu dusantere(Centre) dutandukanye tw’imirenge imwe n’imwe igize aka karere.
Aba baturage bavuga ko ntawe ugishyira uturaso ku mubiri, bityo ko mu gihe ntagikozwe mu maguru mashya n’inzego bireba mu gushakira umuti iki kibazo gikomeza gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye, ngo icyerekezo n’iterambere igihugu cyifuza kubigeraho babibona nk’inzozi kuko ngo byose bishingira ku cyizere cyo kubaho umuntu aba afite bijyanye n’umuteano we.
Mukasekuru Florida watewe ibyuma igice cyo mu maso, mu muhogo n’ukuboko, mu kiganiro yagiranye na UMURENGEZI.COM yagize ati, “Nabyutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu, nari ndi kugenda mu muhanda w’amabuye (pave) mpura n’abagabo babiri umwe ari guturuka hepfo undi ruguru, bahise bamfata mu ijosi banteragura ibyuma. Nahise nikubita hasi sinamenye aho ndi, niriwe ntashobora no kuvuga. Ndasaba inzego z’umutekano nka Polisi zifatanyije n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, gushaka uburyo hakazwa umutekano kandi mu gihe hari uwo bashyikirijwe ntibamurekure adahanwe nk’uko bigenda bigaragara ku bo bashyikirizwa bagahita barekurwa.”
- Advertisement -
Hakorimana umwe mu batemwe amaboko, akaza gukurizamo n’ubumuga agira ati, “Nari ntashye nimugoroba, ntangirwa n’umuntu ansaba kumuha ibyo mfite byose, mbimwimye sinamenye iyo akuye ibyuma abintera ku maboko maze anyambura ibyo nari mfite, birimo amafaranga 52,670 Frw na Telefone (SMART PHONE). Natabawe n’abasirikare bari ku burinzi bangezeho, banjyana ku bitaro, abaganga bagerageje kunyitaho ngo nibura amaboko yanjye yongere akore nk’uko yakoraga ariko byaranze, ubu nsigaye nibanira n’ubumuga bw’ukuboko. Ikimbabaje ni uburyo nzongera kwibeshaho kandi nari umusore witunze.”
Hakorimana watemaguwe amaboko bikamuviramo ubumuga (Photo: Jacques D.)
Uru rugomo kandi nirwo rugarukwaho na Uwimana Beriya umwana wa kabiri mu bana bane ba Nyakwigendera Nyirabikari Therese watangiwe akicwa ateraguwe ibyuma nyuma agatwikishwa aside, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kucyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 saa tanu n’iminota mirongo ine, avuga ko abishe ububyeyi we bamutangiye, babikoranye ubugome ndengakamere.
Ati, “Nahamagawe mu ijoro ngo Mama yishwe n’abantu bataramenyekana! Namugezeho nsanga bamuteye ibyuma mu mugongo, mu muhogo no mu maso barangije umubiri we, barawushinyagurira bawutwikisha aside. Byaratubabaje cyane kubona umukecuru w’imyaka 88 atangirwa akicwa.”
Nyirabikari Therese agaruka ku mahano yakorewe umubyeyi we (Photo: Jacques D.)
Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro giherutse guhuza Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru n’Abayobozi b’uturere 5 tugize iyi ntara, inzego z’umutekano n’abanyamakuru tariki ya 30 Ukuboza 2021, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo bakumire uru rugomo ku bufatanye n’inzego zitandukanye.
Yagize ati, “Mu kwezi kwa Cumi nibwo ubujura nk’ubu bwatangiye gukaza umurego. Kugeza mu mpera za 2021 twakiye ibirego 214, dufata abakekwa 426. Muri abo 102 bari munsi y’imyaka 20, abagera ku 177 bari munsi y’imyaka 30. Iyo urebye kandi usanga umubare munini ari uw’abantu batize, ndetse n’abo bigaragaye ko bize ugasanga ntan’umwe nibura warangije amashuri yisumbuye. Gusa nk’inzego z’umutekano twagerageje gukaza ingamba ku bufatanye n’abakora amarondo mu gufata abo bantu aho bakekwa aho ariho hose, kandi namwe murabona ko bigenda bigabanyuka. Icyo navuga rero gahunda yo gushakisha no gufata uwo ariwe wese wijandika muri ibyo bikorwa irakomeje, kandi ku bufatanye bwa twese n’inzego zitansdukanye birashoboka.”
CSP Muheto kandi asaba ababyeyi kujya birinda guteshuka ku nshingano zabo kuko ahanini ngo usanga aribyo bitera abana kujya mu ngeso mbi no kuba abanyarugomo.
Ati, “Hagakwiye kubaho gahunda yo guhana ababyeyi birengagiza inshingano mu guha abana uburere n’uburezi, bagatuma bajya mu bikorwa nk’ibyo umuntu yafata nko kwiyahura. Ababyeyi nabo bajye badufasha, kuko burya umwana wamukurikiranye ukamwitaho, ukamwereka urukundo, ntitapfa kwishora mu bikorwa nk’ibyo.”
Ikindi gisabwa n’aba baturage, nuko uduce tuzwi n’inzego z’ibanze ko ari indiri y’aba bantu harindirwa umutekano mu buryo bw’umwihariko, kandi ubifatiwemo agahanwa by’intangarugero, atari ukumufunga iminsi mike bakamurekura nk’uko bisanzwe bigenda, kuko ngo aba usanga akenshi aribo bakora amahano bigafatwa nko kwihorera, cyane ko kuri ubu bisigaye bikorwa no ku manwa y’ihango cyangwa bakakwaka ibyo ufite mu mbaga nyamwinshi.
Mukasekuru Florida yateraguwe ibyuma asigwa ari intere (Photo: Jacques D.)
Iki kibazo giteye inkeke kandi rwose kiraduhangayikishije bikomeye nk’abaturage inzego z’umutekano zicyiteho. Murokoze Cyane UMURENGEZI kutuvuganira.