Ishuri rya Wisdom School rifite icyicaro mu karere ka Musanze, niryo shuri rukumbi rihagarariye uRwanda mu marushanwa mpuzamamahanga y’ururimi rw’ icyongereza muri gahunda yiswe InterContinental Spelling Bee Championship, azabera i Dubaï guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kuba Wisdom School yarahawe amahirwe yo guhagararira uRwanda muri aya marushamwa, ari ishema rikomeye yaba ku ishuri ubwaryo ndetse n’igihugu muri rusange, bityo ko bwiteguye kwitwara neza no guhesha ishema igihugu.
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School agira ati, “Uburyo batoranya ntabwo batubwiye ngo mutoranyijwe kubw’izi mpamvu, kuko hari byinshi biba byagendeweho cyane ko no mu Rwanda dufite amashuri menshi. Kuba rero Wisdom yaratoranyijwe kugira ngo ijye muri ayo marushanwa nuko hari icyo bayibonamo cyane cyane unarebye ku rwego rw’imitsindishirize ariko binajyana n’imyitwarire. Turizera ko abana bacu bazitwara neza bityo tugahagararira igihugu cyacu twemye n’ishema ryinshi.”
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School
- Advertisement -
Uyu muyobozi kandi avuga ko aya mahirwe agiye kongera urwego iri shuri ryari ririho mu mitsindire, kuko ngo iyo umwana ahuye n’ingeri zitandukanye z’abantu mu marushanwa atandukanye, bimuhindura no mu mutwe urwego rw’imitekerereze n’imisubirize rukiyongera, ari nabyo biganisha ku ntsinzi.
Agira ati, “Aho umwana akandagiye ari mu marushanwa ntasubira inyuma kuko ahura n’ingeri zitandukanye akagira n’icyo yiyungura yaba mu buryo bw’imitekerereze, imisubirize, imivugire n’ibindi. Tuzahura n’ibihugu byinshi yaba ibyo muri Amerika, Aziya, Uburayi ndetse na Afurika. Urumva rero kubona umwana wacu w’Umunyarwanda uvuye muri Wisdom school mu karere ka Musanze, ahagararanye n’uwo muri Amerika n’ahandi ni intambwe ikomemye. Nta gushidikanya rero ko abana bacu hari byinshi bazahungukira.
Ubutumwa twabaha ni ukumva ko bashoboye, kandi bahagarariye Abanyarwanda barenga Miliyoni 12, bityo bakumva ko intsinzi ari iyacu twese nk’abanyarwanda, kandi ari ishema ry’igihugu mu ruhando rw’amahanga.”
Ndayisenga Karabo Kevine wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, akaba n’umwe mu banyeshuri ba Wisdom school bagiye guserukira uRwanda muri aya marushanwa, avuga ko biteguye bihagije kandi ko biteguye gutahana intsinzi bagahesha uRwanda ishema mu ruhando rw’amahanga.
Ati, “Nditeguye kandi ndabyizeye ko nzabazanira intsinzi. Ngiye kuzana igikombe, ngiye kuzana ishema ry’uRwanda muri rusange. Ikindi ndashaka ko Abakobwa b’Abanyarwanda bitinyuka bakamenya ko bashoboye kuko byose birashoboka. Ndabashishikariza kujya bakora uko bashoboye amarushanwa ayo ariyo yose bakayitabira kandi bagahatana nk’abashoboye atari ibyo kugerageza gusa.”
Ndayisenga Karabo Kevine umwe mu bagiye guhagararira uRwanda i Dubaï
Wisdom school yitabiriye aya marushanwa ku nshuro yayo ya mbere, iserukanye abana 21 bagizwe n’abo kuva mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kugeza muwa kane w’amashuri yisumbuye, barimo Abahungu 13 n’abakobwa 8. Baherekejwe kandi n’abarimu babo 2 ndetse n’umuyobozi w’ikigo, bikaba byitezwe ko bazagaruka mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza 2021.