Mpuhwe Andrew Rucyahana wiyamamariza kuba umujyanama w’akarere ka Musanze, wari usanzwe ari n’umuyobozi wungirije w’aka karere Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere muri manda icyuye igihe, avuga ko iterambere ari urugendo rusaba gushikama no gukenyera umuntu agakomeza kuko ngo iteka hari aho umuntu aba yaravuye ariko hari n’ahandi yifuza kugera.
Ibi ngo abishingira ku kuba aka karere amazemo imyaka isaga 10 akora inshingano zitandukanye kugera n’ubwo muri 2019 yaje gutorerwa kujya muri Komite nyobozi yako, abona hari aho kavuye hashimishije kugeza uyu munsi, ariko na none ngo inzira ikiri ndende ugereranyije n’aho kifuza kugera.
Ati, “Iyo urebye kugeza uyu munsi, akarere ka Musanze hari byinshi kagezeho kandi byo kwishimira, nk’imihanda, amahoteli, ahantu heza ho kuruhukira n’ ibindi bitandukanye byose byagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iz’abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ariko iri terambere rigomba kumanuka rikagera no kuri wa muturage wo hasi kugira ngo tuzamure inguni zose nta n’imwe isigaye inyuma.
Aha rero ndabihuza no kuba hari iby’ibanze byakozwe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, ariko hari n’ahagikeneye gushyirwa imbaraga ku buryo akarere ka Musanze baba abagatuye cyangwa abaturutse hirya no hino barimo n’abakerarugendo, bazajya bishimira kugatembera n’amaguru cyangwa amagare bitabaye ngombwa ko bakoresha imodoka buri gihe kugira ngo bagere iyo bajya.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati, “Hari imihanda myinshi yakozwe, yewe hari n’indi igiye gukorwa nzi nk’umuntu wari muri Njyanama icyuye igihe kandi wifuza kuba nayisubiramo kugira ngo dukomezanye uru rugendo, nko mu Kizungu, Susa, Cyuve n’ahandi. Uko imihanda ikorwa, n’amatara arakorwa n’ibindi bijyana nabyo bigakorwa, ari nabyo bitugeza kuri rya terambere tugenda tugeraho. Rero n’aho bitari byatungana, turabizi nk’ibice bya Gashaki, Remera n’ahandi, haracyarimo imbogamizi zijyanye n’imihanda, ariko naho biri muri gahunda n’intego twihaye. Dukwiye gukenyera tugakomeza rero kuko inzira iracyari ndende kandi dufatanyije twese tuzabigeraho.”
Nubwo hari byinshi byakozwe, ngo inzira iracyari ndende
Mu minsi ishize hagiye humvikana kenshi mu itangazamakuru abaturage binubira kuba mu karere ka Musanze hagaragazwa igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi, ariko ugasanga ahagenewe kunyuzwa imihanda mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ryacyo hari kuzamurwa inyubako, aba baturage bahamya ko ba nyirazo nta byangombwa babaga bafite, cyangwa n’ababihawe bakabihabwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwe muri aba baturage baganiye na UMURENGEZI.COM kuri iki kibazo, agira ati, “Nta kuntu Leta yaguha icyangombwa ngo wubake ahantu hagenewe kunyuzwa umuhanda kandi nayo ibizi. Ababikora baba batanze ruswa bakubaka batiriwe babisaba, cyangwa ababihawe nabwo bigakorwa hadakurikijwe amategeko. Bityo tukaba dusaba Leta ko yagira icyo ibikoraho, kuko bibangamira iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.”
Mpuhwe Andrew Rucyahana ahamya ko aramutse yongeye kugirirwa icyizere, hari ibyo abona byashyirwamo imbaraga birimo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha iterambere ry’aka karere n’igihugu muri rusange kandi hakibandwa cyane ku muturage.
Ati, “Turamutse tugiriwe icyizere tugasubizwa muri Njyanama y’akarere, hari ibintu bitatu bizibandwaho tujya inama, birimo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’akarere ka Musanze hakorwa na ya mihanda nk’uko nagiye mbivuga, Gukurikirana ubumenyi bw’abatekinisiye hagamijwe gukora ibintu biramba ndetse aho biri ngombwa bukongerwa, no gukurikirana imitangire ya serivisi hamajijwe gutanga serivisi inoze kandi igatangirwa igihe, ari nako umuturage ahabwa ibyo agenerwa n’itegeko atabangamiwe mu buryo ubwo aribwo bwose.
Rucyahana Mpuhwe Andrew ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu rubyiruko ruherutse kwitabira amahugurwa ku mitunganyirize y’umujyi n’ibikorwa biwukorerwamo birimo n’ingendo (Ifoto/Archive)
Igishushanyo mbonera giheruka gushyirwa ahagaragara n’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze tariki ya 25 Kanama 2021, kiri ku buso bwa Hegitari (7.288 Ha). Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22%, amapariki n’ubusitani 17%, ibikorwa remezo by’imihanda n’ibirebana n’ingendo 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, no kubungabunga imigezi byose hamwe byihariye 16%.