Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu karere ka Kamonyi, baravuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye bamwe mu bayoboke babo bishora mu byaha, yewe ngo hari n’abanze kubireka burundu.
Ibi babigarutseho mu biganiro byateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda( IMRO), byahuje abakuriye imiryango itegamiye kuri Leta, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, bagamije kureba uko ubutabera butangwa ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Pasteur Ndatimana Rwizigura Bonke Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka Kamonyi akaba anayobora Itorero rya ADEPR-Kamonyi, avuga ko mu myaka ibiri igiye gushira, abakora ibyaha bagiye biyongera kubera ko hari abari abakozi bategetswe gukorera mu rugo, bityo babona amakosa amwe namwe, ndetse ngo hari n’abanyoye inzoga hiyongeraho kudasenga kubera gufunga insengero na Kiliziya.
Ati, “Muri iki gihe cya COVID-19 kijya kuba imyaka ibiri, ubona ko ibyaha byagiye byiyongera cyane, ariko bigaterwa n’uko abari abakozi bataba hafi y’imiryango yabo, baje gukorera mu rugo bityo bituma babona amakosa yo mu rugo, ariko haniyongeraho ko abantu banyoye inzoga nyinshi kuko wumvaga uko inganda zikora ibisindisha n’ibidasindisha zigamba ko zungutse ukabyibaza, hakiyongeraho ko insengero nazo zafunzwe abantu bakabura aho bajya agakomye kose kakaba amakosa.”
- Advertisement -
Karinganire Charles Uhagaririye Itorero rya ADEPR mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko bashimira Leta ko yabafunguriye insengero, agasaba ko n’izindi zitaruzuza ibyangombwa zibishaka zafungurirwa, abantu bakarushaho kwegerana n’Imana kuko hari byinshi bishoyemo bazareka bigasimbuzwa isengesho.
Agira ati, “Turishimira ko bafunguye zimwe mu nsengero abantu bakongera kwegerana n’Imana kandi ubona ko ibintu bigenda bigaruka mu murongo neza, gusa hakwiye kubaho ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha abayoboke bacu ko ibibazo bagira bidakemurwa no guhangana, ahubwo bishakirwa ibisubizo mu bwumvikane kandi tunabigisha kwisunga isengesho.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Kabera Shabban ushinzwe ubutabera mu muryango wa Islam mu karere ka Kamonyi, uvuga ko umuyoboke udafite icyo gukora abona uko yishora mu byaha, ariko ngo iyo babonye icyo gukora bakagerekaho isengesho bigenda neza bakubahana hagati yabo.
Epimaque Munyakazi Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza wari uhagaririye akarere ka Kamonyi muri ibi biganiro, avuga ko muri ibi bihe turimo abakora ibyaha bagiye biyongera cyane ku buryo inzu zibacumbikira zuzuye, ariko akemeza ko aba banyamadini n’amatorero ndetse n’indi miryango byafasha kubigisha no kubibutsa ko bakwiye kwirinda gukora ibyaha.
Ati, “Nibyo koko muri ibi bihe bya COVID-19 biragaragara ko ibyaha byiyongereye, gusa bisaba ubufatanye kuko Ubuyobozi bwite bwa Leta butabasha kuvuguta umuti uhamye wo kurandura ibi byaha bwonyine mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta yaba itabigizemo uruhare. Bisaba ubufatanye, kandi dufatanyije twese birashoboka.”
Nubwo nta mibare ifatika y’abakoze ibyaha cyangwa ababifatiwemo yagaragajwe n’izi nzego, ariko zihamya ko aho Polisi icumbikira abajyanwa imbere y’Abagenzacyaha ndetse no mu Nkiko huzuye yewe ngo n’ikigo gicumbikirwamo inzererezi cya Remera-Rukoma na cyo kikaba gihora gisa nk’icyuzuye bitewe n’uko abajemo badatindanzwamo, ariko ngo ntibikuraho ko bakomeza kwiyongera.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero batandukanye