Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere rwihaye mu cyerekezo 2050, bigendanye n’igishushanyo mbonera cya buri mujyi, mu nzego z’ibanze haravugwa ruswa ijyanye no kubona serivisi z’ibyangombwa byo kubaka, kimwe mu ntandaro zo kubaka mu kajagari.
Hirya no hino mu gihugu, abantu bakomeje ibikorwa byo kubaka amazu meza yo guturamo, ariko bizwi neza ko mbere yo gutangira inyubako ubanza kubisabira uburenganzira ku mpamvu zo kurwanya amazu y’ubatse mu kajagari.
Ubwo Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyegeraga abaturage ngo kibaganirize kuri iki kibazo, bagihamirije ko iyo ruswa ihari koko, gusa ntibatinya kugaragaza impungenge batewe n’ingaruka bizagira bitewe n’ubwiyongere bwo kubaka mu buryo budakurikije amategeko.
Mukamusoni Jeanette umwe muri bo, agira ati, ”Ruswa nibyo iratangwa, cyane iyo umuntu ashaka nko kubaka akazu (Inzu nto) ko gukodesha, ba Mudugudu na Gitifu (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’Akagari ntibashobora kwanga ako gafanta.”
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mutuyimana (izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, nawe wemeza ko iyi Bitugukwaha izwi nka Ruswa itangwa, akabibonamo ikibazo gikomeye, mu gihe nta cyaba gikozwe mu maguru mashya.
Ati, “Iyo ruswa uvuga irahari, kandi kenshi iyo umuntu agiye kubaka iratangwa, abayobozi mu nzego z’ibanze bakayakira. Hari nk’ahantu haba hazaca umuhanda, bakakwemerera ko wahubaka bitewe n’uko hari ikintu wahaye abayobozi bamwe, wamara kuzamura ukabona abayobozi baraje bagasenya inzu kuko batigeze barya kuri ya ruswa watanze mbere ujya gutangira, bakaza inzu bakayisenya yaramaze kuzamuka kandi ruswa yarariwe! Urumva ko inzego zibishinzwe zidahagurutse ngo zishyiremo ingufu, twazisanga ducukiranyije.”
Uyu muturage akomeza asaba urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa, kwegera abaturage bakongera bagasobanukirwa ububi bwayo n’uburyo bwo kuyikumira.
Hari ababona iki kibazo nko kubangamira iterambere ry’igihungu no guhonyora rubanda rugufi
Hakorimana Jean de Dieu umuturage waganiye n’Itangazamakuru, avuga ko rubanda rugufi ahanini rubihomberamo, bitewe n’uko bo iyo bashatse kubaka bimwa inzira, hakiyongeraho kuba badasobanukiwe n’ayo mategeko y’itangwa ry’icyangombwa, ngo hakaba n’ubwo inzu imara kuzura bakaza bakayisenya kandi inzego z’ibanze zarariye amafaranga zikwizeza kubigufashamo.
Ati, “Mu cyaro usanga ruswa itangwa cyane ko benshi bubaka badasabye n’icyangomba, abayobozi bahagera rero bagahabwa amafaranga runaka cyangwa inzu yawe bakayisenya. Rubanda rugufi ahanini nibo baharenganira bitewe n’uko usanga baba batazi n’ibijyanye no gusaba ibyangombwa.”
Hakorimana asaba inzego zibishinzwe ko zagakwiye kwigisha umuturage ndetse bakareba n’uburyo Urwego rw’Umuvunyi rwashyiraho umurongo ngenderwaho, byaba na ngombwa ibi byangombwa byo kubaka bikajya bitangirwa ku Irembo. Ati, ‘‘Ndabona byazagabanya iyi ruswa yamaze guhabwa intebe mu nzego z’ibanze.”
Ni iki ubuyobozi bwa ‘One Stop Center’ buvuga kuri iki kibazo?
Sebasore Javan n’umuyobozi wa One Stop Center mu karere ka Musanze, avuga ikibazo cy’iyo ruswa bakizi ko mu nzego z’ibanze itangwa, ariko hakaba hagikorwa isuzuma ryimbitse cyane ko nta kibazo cyayo bari bakira, agahamya ko batazihanganira umuyobozi uwo ariwe wese ushobora gufatirwa muri iryo kosa.
Agira ati, “Hano nta kibazo cya ruswa turahura na cyo, gusa abubaka badafite ibyangombwa bo ni benshi kandi iyo bafashwe barahanwa, gusa ntabwo ajya hejuru ngo yerure avuge ko aba yatanze ruswa. Urumva rero ntabwo dushobora gushinja umuntu tutamufashe.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ruswa iba iri mu bantu babiri, haba uwayitanze n’uwayakiye, ari naho ahera asaba abaturage kutijandika muri ruswa, ahubwo bagafata iyambere mu gutungira abayobozi agatoki aho yaba igaragaye.
Imyanzuro y’Inama yahuje Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’imiyiborere (RGB ) n’Umuryango ushinzwe kurwanya Ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda ), tariki ya 07 Gicurasi 2020, igaragaza ko ruswa yiyongereye cyane cyane mu myubakire y’akajagari, no kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku kigero cya 61%, mu gihe inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa muri uyu mwaka ku kigero cya 35,5%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2020 hatanzwe ruswa igera kuri Miliyoni 19,213,188 Frw, muri ayo mafaranga, agera kuri 14,288,500 Frw angana na 74,37% akaba yarakiriwe n’inzego z’ibanze, ari na zo zaje ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka wa 2020.
Igishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze, kiri ku buso bwa Hegitari (7.288 Ha). Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22%, amapariki n’ubusitani bukiharira 17%, ibikorwa remezo by’imihanda n’ibirebana n’ingendo 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, no kubungabunga imigezi byose hamwe byihariye 16%.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze