Nyirabariyanga Béatrice utuye mu mudugudu wa Gisizi, Akagari ka Gishubi, Umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, aratabariza Umugabo we w’imyaka 33 witwa Tuyisenge Alex, umaze imyaka isaga 12 arwaye, atiyegura cyangwa ngo yitamike ibiryo.
Nyirabariyanga yabwiye UMURENGEZI.COM ko umugabo we yafashwe n’uburwayi mu mwaka wa 2008, bugatangira amubwira ntamusubize, yamubaza impamvu nabwo ntavuge, kugeza ubwo bajyaga mu murima guhinga akabura imbaraga zo kwegura isuka.
Ibi ngo byaje kugeza n’aho ananirwa kugenda, biza no kumuviramo kudakora kw’ingingo zigize umubiri we, bigera n’aho ananirwa kwitamika amafunguro.
Iyo uganira na Nyirabariyanga agera aho agafatwa n’ikiniga
- Advertisement -
Nyirabariyanga agira ati, “Umugabo wanjye ubwo yafatwaga n’ubu burwayi, ntiyigeze ataka ko ari kubabara. Gusa uko iminsi yagiye ihita, niko yarushagaho kuremba, kugeza ubwo ajya yirirwa aryamye tukamusigira ibiryo aho aryamye. Muri uko gukomeza kuremba, byageze aho ananirwa kwitamika ibiryo, maze tukajya tumukandira tukamutamika. Kugeza ubu ntiyashobora kwijyana mu bwiherero. Yituma aho aryamye, kandi ntiwamuvugisha ngo agusubize, kuko atakivuga. Ibyo umuntu avuga arabyumva, byaba ngombwa ko agusubiza akazunguza umutwe.”
Tuyisenge Alex udashobora kuvuga, kugenda cyangwa kugira akantu na gato yakora, kuko intoki ze zidashobora kugira icyo zifata, Umugore we avuga ko yamuvuje akananirwa bitewe no kubura ubushobozi. Ati, ”Namujyanye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri babura indwara, mujyana no mu bindi bamwoherejemo birananirana. Ngize amahirwe nkabona uwamfasha kumuvuza yaba antabaye.”
Tuyisenge Alex umugabo wa Nyirabariyanga ntashobora kuvuga cyangwa ngo agire ikindi akora
Nyirabariyanga akomeza agira ati, “Ubuzima burangoye cyane, nta gikoma mfite cyo guha umurwayi. Ubusanzwe umugabo wanjye atararemba, twaryaga mvuye guca inshuro, none ubu sinkibona uko njyayo kubera ko binsaba kumuhora hafi kugira ngo atiyitumaho cyangwa ngo yinyareho, ndetse mbashe no kumugaburira kuko adashoboye kwitamika, cyane ko adashobora no kwiyegura.”
Ibibazo ngo byakomeje kuba uruhuri kuri Nyirabariyanga, nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byatewe n’amazi atemba ava mu birunga, inzu bari barubakiwe n’abagiraneza bikabasiga iheruheru, kugeza magingo aya akaba adafite aho akinga umusaya hamwe n’umurwayi we.
Ati, ”Ni uguhengekereza umugabo wanjye nkamuryamisha muri iyi nzu yenda kutugwaho. Mporana ubwoba ko igihe icyo ari cyo cyose amazi yagaruka inzu yahita igwa burundu, kuko aya mazi yahinduye umuyoboro yari asanzwe anyuramo, akaba asigaye anyura iruhande rw’iyi nzu iri mu manegeka.”
Ibiza by’amazi aturuka mu Birunga byabasize mu manegeka
Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera, yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo batari bakizi, gusa ahamya ko uyu muryango ukwiye gufashwa.
Ati, “Ntabwo twari tuzi uburwayi bwa Tuyisenge Alex amaranye imyaka 12. Ikindi ntitwari tuzi ko n’inzu bubakiwe n’abagiraneza yasenyutse. Ngiye kuvugana n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage turebe niba ari ku rutonde rw’abaturage bahuye n’ibiza bagomba gufashwa, noneho nyuma y’aho turebe uburyo yafashwa kuvuzwa. Nimara kuvugana nawe, ndabahamagara cyangwa namwe mumpamagre mbatangarize uko bimeze.”
Nyuma yo kubwirwa n’uyu muyobozi ko ari butuvugishe cyangwa se twe tukamuhamagara, twagerageje kongera kumuvugisha ubugira kenshi kuri nimero ye ya telefone ngendanwa ntiyitaba, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Kuri ubu, Nyirabariyanga Béatrice uhangayikishijwe n’uburwayi umugabo we amaranye imyaka isaga 12, imibereho itamworoheye, ndetse no kuba barasizwe iheruheru n’ibiza by’amazi aturuka mu birunga, arasaba umugiraneza uwo ariwe wese wabishobora, ko yabafasha mu bushobozi afite, kugira ngo abashe kuvuza umugabo we ndetse babe babona n’ibibatunga mu gihe nta buryo bwo guca inshuro afite.
Nyirabariyanga agerageza kuba hafi y’umugabo we kugira ngo amufashe kugera aho ashaka kujya nko mu bwiherero n’ahandi