Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo abaturage bageraga ku biro by’Umurenge wa Gihundwe, uherereye mu Karere ka Rusizi bagiye kubaza impamvu batahembwe amafaranga bakoreye mu mirimo itandukanye yo bubaka ibyumba by’Amashuri, Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge akibabona, yahise yifungirana mu biro abaturage basigara hanze.
Umwe muri abo baturage waganiye n’itangzamakuru, avuga ko bari bijejwe kuzajya bahembwa buri minsi icumi, none ngo amezi akaba abaye abiri badahembwa.
Agira ati, ‘‘Twijejwe kuzajya duhembwa buri minsi icumi, none amezi abiri arashize. Ikibabaje kurushaho nuko twivuganiye na Gitifu w’Umurenge akatwizeza ko tuzahembwa kuri uyu wa kane, none twasanze ntayo, tuje kumubaza impamvu bataduhemba yifungirana mu biro.”
Aba baturage bavuga ko ibi ari ukubashyira mu bibazo, kuko ngo hari n’abari biteguye kwifashisha aya mafaranga mu bikorwa bitandukanye nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, kwishyura amadeni bafashe n’ibindi, ari naho bahera basaba gukemurirwa ikibazo.
- Advertisement -
Niyibizi Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, ari nawe wifungiranye mu biro ubwo yabonaga aba baturage, avuga ko amafaranga yari agenewe kubaka ibi byumba by’Amashuri yarangiye.
Ati, ‘‘Amafaranga twari dufite yarangiye mbere yo kurangiza imirimo, gusa turi kuvugana n’inzego zitandukanye z’Akarere kugira ngo twigurize amafaranga yari agenewe ibindi bikorwa bitihutirwa, mu rwego rwo gushaka uko twakwishyura bariya baturage. Rwose bitarenze kuwa mbere w’icyumweru gitaha, amafaranga bakoreye bazaba bayabonye.’’
Ikibazo cyo gutinda kwishyura abaturage amafaranga baba barakoreye mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu, ni kimwe mu bikomeza kugaruka kenshi mu itangazamakuru, kuri ubu hakaba hibazwa uko kizacika burundu, hagamijwe kwirinda kudindiza iterambere ry’abaturage no kudatakariza icyizere inzego ziba zabakoresheje.
Abayobozi bubu ndumva nta kigenda cyabo nubwo atari bose