Mukandekezi Marie utuye mu mudugudu wa Kansoro, akagari ka Nyonirima, mu murenge wa Kinigi, avuga ko yafunzwe n’abayobozi ubwo yari agiye kugeza ikibazo cye cy’isambuye yambuwe kuri Perezida Kagame, ari naho ahera amusaba ko yamurenganura kuri ako karengane yagiriwe.
Mukandekezi w’imyaka 60, avuga ko yashakanye na Ndiramiye mu mwaka w’1980, ari nabwo bahawe n’uwari Burugumisitiri Gasana, isambu ifite ubuso bungana na Hegitari eshatu, nyuma akaza kuyamburwa n’ Abakonsiye b’inzibacyuho mu 1996, ari bo Sezikeye Jacques wayoboraga mu cyari Segiteri ya Kabwende yahindutse umurenge wa Kinigi kuri ubu, afatanyije n’uwitwaga Hitayezu waje kwitaba Imana.
Nyuma, ngo baje kuyigurisha Ambasaderi Zirimabagabo Gerard na Serugendo Justin uzwi ku izina rya “Hatari”, kuri ubu ngo uyu muturage akaba ababajwe cyane n’uburyo adashobora gukandagira mu isambu ye, kandi hariho n’igice afitiye icyangobwa cya burundu.
Icyangobwa cy’ubutaka bungana na Hegitari eshatu bambuwe, bugaragara mu mazina yabo
- Advertisement -
Mu kiganiro kirambuye Mukandekezi Marie yagiranye n’umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM agira ati, ‘‘Mu 1994 ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, njye n’umuryango wanjye twarahunze. Twahungutse mu 1996, dusubiye mu isambu Sezikeye Jacques wayoboraga icyahoze ari Segiteri ya Kabwende, ubu ni mu murenge wa Kinigi, afatanyije na Hitayezu bayitwirukanamo kubera ibihe by’umutekano muke wari uhari icyo gihe. Twabuze ubuyobozi twaregera, maze umutekano ugarutse tugana ubuyobozi, bubategeka kudusubiza isambu yacu ntibayidusubiza, bitwaje icyo bari cyo muri icyo gihe.
Uko iminsi yicumye, twagannye Guverineri Rucagu Boniface, atubwira ko tugomba gusubirana ubutaka bwacu, ariko ntitwabuhabwa, kugeza n’aho akarere ka Musanze kayoborwaga na Habyarimana tumubaza impamvu tudahabwa ubutaka kandi Guverineri Rucagu yaravuze ko tubuhabwa, ntiyagira icyo abikoraho. Kugeza ubwo Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboraga Intara y’Amajyaruguru tumutekerereza ikibazo uko giteye, avuga ko isambu tuyihabwa, ariko ntitwayihabwa. Ubu abaturage bazi ko nahawe isambu yanjye, ariko nyamara ari ntayo ndabona.’’
Igice kimwe cy’isambu yambuwe Mukandekezi n’umugabo we Ndiramiye
Uyu muturage amaze kubona ko ikibazo cy’isambu ye gikomeje kuba agatereranzamba mu bayobozi bw’inzego z’ibanze, ngo yafashe umwanzuro wo kukigeza kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ati, “Ubwo Kagame yari arajya mu karere ka Burera, nagiye kumureba njyanwe no kumugezaho ikibazo cy’isambu yanjye ntakandagiramo kandi nyifitiye ibyangobwa, gusa uwo munsi sinagize amahirwe yo kumugezaho ikibazo nari mfite. Umunsi wakurikiyeho yagiye i Busogo mu karere ka Musanze, maze na bwo njyayo, gusa n’ubundi sinabonye uburyo mugezaho ikibazo cyanjye, agahinda n’ikiniga byaramfashe maze ndaturika ndarira. Umupolisi wambonye ndira yambajije ikindiza, mubwira ko Paul Kagame agiye ntamugejejeho ikibazo mfite, maze arambwira ati, ‘Humura ejo azajya ku Nyundo uzajyeyo azagusubiza.’ Ubwo nagiyeyo, nari ndi uwa kane mu bari bugire icyo bamusaba cyangwa bamubaza, abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru babonye ndi ku murongo bohereza Abapolisi, maze baramfata banjyana kumfunga, kugira ngo ntamugezaho ikibazo cy’ubutaka bwanjye bampaye mu magambo gusa!”
Umugabo wa Mukandekezi Marie n’abaturage, bahamya ko isambu ari iyabo
Ndiramiye Aloys umugabo wa Mukandekezi Marie agira ati, ‘‘Iyi sambu njye n’umugore wanjye twayihawe na Burugumisitiri Gasana mu 1980 ubwo yari ampatse, maze nzanye umugore aravuga ati, ‘Sinahaka umugabo n’umugore, ahubwo mbahaye isambu iherereye iruhande rwa Parike, mugende muhinge muzagaburire abana muzabyara’, ubwo rero twageze mu bihe by’icuraburindi mu Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turahunga. Duhungutse mu 1996, dusanga isambu yacu yarigabijwe na Konsiye Sezikeye Jacques na Hitayezu barasenye n’inzu twari dutuyemo.’’
Ndiramiye umugabo wa Mukandekezi Marie
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Rukaraganshuro Faustin wari umuturanyi wabo mbere y’uko bahunga, ugira ati, “Iyi sambu ni iya Ndiramiye na Mukandekezi Marie. Bayihahwe mu 1980, bayihawe na Burugumisitiri Gasana. Nahoze nturanye nabo, abana banjye bajyayo kurahura umuriro. Mbese bari abazimyamuriro iwanjye, nanjye ndi umuzimyamuriro kwa Ndiramiye, gusa nababajwe n’uburyo umuryango wa Ndiramiye wahunze ugahunguka usanga warasenyewe inzu n’isambu yarigabijwe n’abakonsiye.’’
Rukaraganshuro Faustin wahoze ari umuturanyi wa Ndiramiye
UMURENGEZI.COM washatse kumenya icyo aba bakonsiye bavugwa ko bambuye umuturage isambu bakayigurisha babivugaho, maze uganira na Sezikeye Jacques wari Konsiye wa Kabwende, maze agira ati, “Nibyo koko mu 1996 nari Konsiye, ariko isambu nshinjwa na Mukandekezi Marie n’umugabo we Ndiramiye, nanjye narayihawe hamwe na mugenzi wanjye Hitayezu, tuyihabwa tutazi ko yahawe Ndiramiye. Kubera ko tutari dufite aho kuba, mpagabana na mugenzi wanjye Hitayezu. Ahubwo natwe twatunguwe no kubona muri 2002 turezwe na Tuyisenge, avuga ko ubwo butaka atari ubwacu, maze mu buhamya bwatanzwe na Ndiramiye mu rubanza rufite No: R.C.495/R2/KI.2002, abacamanza bamaze kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kinigi rwanzuye ko Sezikeye Jacques na Hitayezu basubiza ubutaka, bituma dutsindwa tutari gutsindwa, kuko bavugaga ko ubutaka ari ubwabo.’’
Umwanzuro w’urubanza R.C. 495/R2/KI.2002
Kuri ubu, Mukandekezi Marie na Ndiramiye batagifite imbaraga zo guca inshuro kubera ko bageze mu za bukuru, babayeho kuri sindiho nk’uko babyivugira, kuko ngo batunzwe no gutoragura amase, bakayagurisha abahinzi b’ibirayi, ubuzima bavuga ko butaboroheye, ari naho bahera basaba kurenganurwa bagasubizwa ibyabo.
Reba ikiganiro kirambuye
https://www.youtube.com/watch?v=oXNSmUXVwEA