Umuryango wa Bunani Felicien ugizwe na we ubwe, Umugore we Nyirahabimana Donatira ndetse n’abana babo batatu baratabarizwa n’abaturanyi, kubw’inzu batuyemo yangiritse bikomeye, ku buryo n’iyo imvura iguye ibanyagirira mu nzu.
Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, uvuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’akagari, ariko ngo imyaka isaga ibiri ikaba ishize nta gisubizo barahabwa, bakemeza ko habayeho kwirengagizwa kandi ubuzima bwabo buri mu kaga.
Ubwo UMURENGEZI.COM wageraga muri uyu mudugudu, wasanze Bunani Felicien yicaye aho we yitaga uburiri, anahamya ko ariho umufasha we n’abana barara, mu gihe we ngo akenshi yirarira hanze bitewe n’uko n’ubundi ngo iyo imvura iguye ibanyagirira mu nzu kubwo kuba ntaho kwikinga bagira.
Ati, ‘‘Aha nicaye nibwo buriri abana n’umugore wanjye bararaho, njye ndara aho mbonye. Ikibazo cyacu twakigejeje ku bayobozi batandukanye, yewe n’Akagari karansuye barambwira ngo bazanyubakira, ndategereza ndaheba. Turya tuvuye guca incuro twabura abo dukorera tukibera aho ubwo nyine tukabwirirwa cyangwa tukaburara.’’
- Advertisement -
Bunani Felicien yicaye ku buriri
Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, uvuga ko wubakiwe ubwiherero (WC) mu gikorwa cy’Umuganda, ugasezeranywa kuzubakirwa n’inzu, ariko n’uyu munsi bakaba bakinyagirirwa mu nzu.
Bunani agira ati, “Tuba mu cyiciro cya mbere, abana kubera ubushobozi buke ntan’umwe washoboye kwiga. Iyo tugiye guca incuro turaza tukarya, byakwanga tukituriza. Nk’ubu uyu munsi nta cyizere cyo kurya, Imana niyo izi uko biragenda. Gufatanya inzara no kunyagirwa biragoye, gusa Ubuyobozi bumfashije bukanyubakira wenda nkabona aho nikinga gusa, ibindi umuntu yasigara arwana na byo, kuko hari n’ubwo umuntu aba yabonye utwo kurarira, natwo akabura uko aturya kubera kunyagirwa.ˮ
Abaturanyi b’uyu muryango bahamya ko ari ntaho nikora, bakawusabira gufashwa
Nirere Josephine umwe muri bo, agira ati, “Uyu muryango mu by’ukuri urababaje pe! Nuko natwe ari nta kuntu twimereye, naho ubundi tuba twarawufashije iyo tugira ubushobozi. Iyi nzu natwe ureba ni iyo batwubakiye, Mana nk’umuntu wagira imbabazi yabafasha, kuko ahantu bari harababaje. Nta mikoro, nta gasambu, nta kindi, ni ugushakisha nta mibereho yindi bafite. Twagize n’igitekerezo cyo kubabumbira inkarakara, ariko twabuze aho gucukura itaka kubera ko nta yindi sambu bagira, usibye aho inzu yubatse.’’
Nirere akomeza agira ati, ‘‘Iyo imvura iguye, igwa mu nzu yabo hakazamo ikidendezi kandi ntan’ahandi ho kwikinga bagira. Haba nk’igihe batashye bavuye gushakisha utwo kurya, bagera mu nzu bagasanga ni ikidendezi, bagapfa kwihengekamo. Nk’ubuyobozi rwose bwakora uko bushoboye bugatabara uyu muryango, naho ubundi nta kigenda pe!’’
Iyo imvura iguye, amazi yuzura mu nzu agakora ikidendezi
Rwanga Charles Umuturanyi w’uyu muryango akaba n’umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Karinzi, avuga ko uyu muryango bagerageje kuwutabariza kuri ubu ngo bakaba bagitegereje ko hari icyazakorwa.
Ati, ‘‘Hari n’umuzungukazi witwa Catherine(Kate) ufite ikigo cy’amashuri muri uyu mudugudu, nawe twari twamwiyambaje tumwereka amazu abiri n’iyi irimo, gusa nta gisubizo turahabwa turacyategereje. Executif(Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’akagari ka Kabeza witwa Munyaneza Ignace nawe yageze hano, yemeza koko ko uyu muryango ari uwo gufashwa, ariko kubera Covid-19 bisa n’aho inama zahagaze tubura uko twongera kwibutsa. Ntabwo nzi aho bigeze kandi nanjye nta mbaraga zo kumufasha njyenyine mfite. Badufashije bakamubonera wenda isakaro, ibindi twanakwikoranya nk’abaturage n’umuryango tukamuha umuganda.’’
Hari abibaza niba gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye ziba mu bice bimwe gusa, ahandi ntizihagere
Umwe mu baganiye n’Itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati, ‘‘Twabonye uyu muryango ufite ikibazo, ariko twimukiye inaha vuba, nuko twibaza impamvu abayobozi b’inaha batareba ikibazo ufite ngo bawufashe kandi n’abana bahora banyagirwa, hanyuma abayobozi bagatanga amakuru bakubakirwa. Twageze aho turavuga ngo yabaye tuzi abayobozi b’ino aha twabavuganira bakabubakira, kuko bafite ikibazo kandi ntibishoboye.ˮ
Akomeza agira ati, ‘‘Njyewe nkurikije ukuntu babayeho bakubakirwa, kuko n’abana iyo imvura iguye ntibabona n’aho guhagarara. Yewe ngo haba n’igihe amazi yarengeye mu nzu baba babonye n’ako gafu bazi ngo wenda barashigishamo igikoma, bagasanga nayo yarengewe! Ahantu twabaga i Butaro, abantu batishoboye barabubakira, bakabaha amabati, yewe baba ntan’umurima cyangwa aho kubaka bafite bakahabashakira, ariko bakubakirwa.Twagize ngo ubuvugizi bw’inaha ntabwo ari nk’ubw’iwacu, kuko aba iyo baba ari nk’aho batuye, baba barabubakiye kera.’’
Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?
Habiyaremye Tharcisse uyobora Isibo ya 4 yitwa ‘Ubufatanye, ari nayo Bunani n’umuryango we banyagirirwamo, avuga ko bagerageje kumuvugira mu nzego z’ubuyobozi bubakuriye burimo n’ubw’akagari, ariko bakaba nta gisubizo gifatika barahabwa.
Ati, ‘‘Iyi nzu yangiritse kuva kera, amabati aratobagurika. Imvura yaragwaga abana bakaza kuduhamagara ngo mwatuvuganiye ko tutishoboye mukareba uko mudutabariza tukava muri aya mazi! Natwe nk’ubuyobozi bw’Isibo dufatanyije n’ubw’umudugudu, twese twarahageze dusuzuma ikibazo turangije twiyambaza abo ku kagari, baraza barafotora, ariko na n’ubu nta gisubizo turabona. Bahageze mu kwa 10 kwa 2020.
Turasaba inkunga rwose bakareba uko barwana kuri uyu muryango, kuko igihe twatabarije ni kera. Twatekereje no kuwimura tugashaka aho twaba tuwukodeshereje, ariko nabyo ni akazi katoroshye tutapfa kwishoboza, ni nayo mpamvu dusaba ko bishoboka bafashwa bakubakirwa.ˮ
Habiyaremye Tharcisse uyobora Isibo ya 4 ‘Ubufatanye’
UMURENGEZI.COM wifuje kumenya aho iki kibazo kigeze gikorerwa ubuvugizi nyuma yo kumenyeshwa ubuyobozi bw’akagari, maze Munyaneza Ignace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza awutangariza ko kuba uyu muryango utari wubakirwa byatewe n’uko ubutaka iyi nzu isanzwe yubatswemo buri mu bibazo.
Ati, ”Hariya harimo imanza nyinshi, n’ejo niyo twiriwe. Uriya mugabo araregwa n’abantu benshi kuba yarubatse inzu mu butaka butari ubwe. N’ejo dufite amahamagara y’umugore wundi nawe bavukana (Mushiki we), wavuye muri Kongo uri kumurega. Harimo ibibazo byinshi, ni na byo byatumye iriya nzu itavugururwa. Ubu icyo turi gukora ni ugushaka uburyo yabona amabati, wenda nitugira amahirwe azaboneka n’ibyo bibazo byakemutse, hanyuma tubone kumwubakira, kuko ikibazo cye kiri mu rukiko kandi kiri mu bujurire.
Hari ibibazo bitinda gukemurwa atari uko umuntu atabizi, ahubwo ari bya bindi byo kwirinda gukemura ikibazo kimwe, ugasanga uteje ibindi nk’igihumbi.”
Tumubajije niba bataba bashakiye uwo muryango aho uba ucumbikiwe mu gihe ibyo bibazo bitarakemuka, hagamijwe kurinda ko abawugize bakomeza kunyagirwa, uyu muyobozi yadusabye ko twabibaza inzego zibakuriye, kuko ngo bo nta ngengo y’imari bagira.
Kamanzi Axelle Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yahamirije UMURENGEZI ko iki kibazo bakizi, ndetse ko hari gahunda yo kubakira uyu muryango bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2021.
Ati, ”Uriya muryango nawo uri mu miryango Umufatanyabikorwa w’akarere Catherine yemereye gutuza. Iyo tuvuganye nawe atubwira ko bitarenze mu kwezi kwa Karindwi cyangwa mu kwa Munani azatangira kububakira. Hari indi miryango yo mu murenge wa Musanze twamuhaye yatangiye kubakira, iyo mu murenge wa Cyuve nayo biri hafi kugira ngo abatuze.”
Ku bijyanye no kuba ubutaka bw’uyu muryango buri mu bibazo, uyu muyobozi agira ati, ”Nubwo Bunani Felicien mu gihe cyo kubaruza ubutaka yandikishije ubutaka akarengerera akandikisha n’ubw’abandi, ariko ubutaka bwe yemerewe twarabupimye dusanga bushobora kuvamo inzu. Ntibizakuraho rero kuba umufatanyabikorwa yamwubakira, kabone nubwo icyo kibazo cyaba kitarakemuka.”
Cyuve igizwe n’utugari 6 n’imidugudu 40, ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, yumvikana kenshi mu itangazamakuru ku bibazo bitandukanye birimo iby’imihanda n’ibindi bikorwa remezo byangirika ntibisanwe, inyubako zizamurwa ahagenewe kunyuzwa imihanda, abayobozi bakoresha imbaraga z’umurengera mu guhana no gukubita abaturage, gukwepa cyangwa kwanga kuvugisha itangazamakuru, n’ibindi.
Iyo ugeze mu nzu ugira ngo uri hanze kubera uburyo amabati asakaye iyi nzu yashaje
Uburiri, igikoni n’ububiko bw’ibikoresho byose biraturanye
Uruganiriro rw’inzu, hazwi nka ‘salon’ mu ndimi z’amahanga
Uko inzu imeze uturutse inyuma mu gikari cyayo
Bunani Felicien asohoka mu nzu ye