UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Burera : Nyuma y’imyaka 30 yahisemo gusubira iwabo kubera guhozwa ku nkeke
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Burera : Nyuma y’imyaka 30 yahisemo gusubira iwabo kubera guhozwa ku nkeke

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 17/04/2021 saa 3:16 PM

Nyiramuhanda Pélagie utuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, avuga ko yahisemo gusubira iwabo, nyuma y’igihe kirekire ahozwa ku nkeke ndetse akanakorerwa iyicarubozo n’umugabo we Ntamahungiro Eliab banashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. 

Ngo ni amakimbirane yatangiye mu mwaka w’1990, ubwo Nyiramuhanda yiyemezaga kubana mu buryo bwemewe n’amategeko na Ntamahungiro, agerageza gukomeza kwihangana kugeza babyaranye abana barindwi, gusa ngo babiri baje kwitaba Imana hasigara batanu barimo n’imfura yabo Nyiransabimana Annuarithe ufatanya na Se gutoteza no kwicisha nyina inzara.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMURENGEZI.COM, Nyiramuhanda Pélagie kuri ubu unacumbikiwe na Nyina umubyara Kantarama Alivera w’imyaka 92 nawe utakigira icyo yimarira kubera izabukuru, avuga ko kwihanganira ibihe yanyuzemo by’itotezwa n’iyicarubozo yakorewe kuva agishaka bitari bimworoheye na gato, gusa ngo yakomeje kwihangana, kugeza ubwo noneho byanze, afata umwanzuro wo kwisubirira iwabo cyane ko noneho ngo Umugabo we yari asigaye yifatanya n’imfura ye bakamuviraho inda imwe.

Nyiramuhanda Pélagie(ibumoso), acumbikiwe na Nyina Kantarama Alivera nawe utakigira icyo yimarira kubera izabukuru

- Advertisement -

Avuga ko usibye kumutoteza mu mvugo, ngo banamukubitaga ndetse bakanamwicisha inzara n’ibindi byinshi kandi bibi yakorerwaga, ku buryo byamuteye n’uburwayi budakira butuma afata ibinini 180 ku kwezi, agakeka ko ibi umugabo we yaba abiterwa n’imbaraga z’ikuzimu akoresha, dore ko ngo asanzwe ari n’umuvuzi gakondo, bityo Nyiramuhanda agatinya ko amaherezo yazamwica.

N’agahinda kenshi agira ati, “Kuva nasahaka nagize ibibazo byo gutotezwa n’umugabo wanjye nkubitwa, nimwa uburenganzira ku mutungo no mu rugo, kunyangisha abana nabyaye, kumpisha imwe mu mitungo dusangiye harimo no kunkura mu gatabo ka Konti, hakandikwamo umukobwa wanjye mukuru. Nakomeje kwihangana, ariko ndananiwe guhora ntotezwa kugeza n’ubwo nkuyemo uburwayi budakira, kuko ubu nandikirwa ibinini 180 ku kwezi kubera ibyo najyaga nkorerwa.”

Imwe mu miti Nyiramuhanda anywa kubera uburwayi yatewe n’ihohoterwa yakorewe

Usibye uko guhohoterwa kwe gushingiye ku guhozwa ku nkeke akubitwa, gukubitwa no kubuzwa uburenganzira ku mutungo, ngo yahuye na none n’itotezwa rishingiye ku ishenguramutima, kuko ngo mu kugaburirwa kwe hari amagambo yabwirwaga n’umugabo we ndetse n’umukobwa we.

Ati, “Iyo mu rugo babaga bagiye kurya barampezaga, barangiza guhaga bamaze no kwijuta, umugabo wanjye n’umukobwa wanjye bakanzanira ibyo basigaje cyangwa se banennye bakambwira ngo ninsangire na musaza wanjye, bashatse kuvuga imbwa yaciriye ziri mu rugo kuko imwe yayise Bunane, indi ayita Lisansiye kuko mfite basaza banjye bitwa gutyo, ndetse n’indi ya gatatu yise Madalina kubera muramukazi wanjye!

Usibye kumugazwa, sinanashobora ubuzima bwo guhora umugabo ataha akambaza ngo ‘Ese musaza wawe yariye?(ambaza imbwa ye)’, cyangwa guhora ankangisha inzoka n’amahembe afite mu nzu. Tuzagabane yikomereze ubwo buzima bwe nanjye nzaguma iwacu.”

Ese ni iki abaturanyi n’ubuyobozi bavuga kuri iki kibazo?

Bamwe mu baturage baganiriye n’UMURENGEZI.COM ndetse banazi ibya Nyiramuhanda, bemeza ko yarenganye, ahubwo ko ngo yihanganye ukurikije uburyo yabayeho kuva mu bugeni bwe.

Karwera Donatha umwe muri bo, agira ati, “Uyu mugore yararenganye. Hari n’igihe yigeze gukuramo inda mu bitaro bya Ruhengeri, kuko twamujyanyeyo yamukubise atwite. Turakeka ko yaba atunga n’umukobwa we, ahubwo twasaba ubuyobozi ko bishobotse bwabatandukanya, kuko amaherezo azamwica afatanyije n’umukobwa we.”

Jean Baptiste Nsengiyumva wahoze ari umukozi ukora mu mirima(amasambu) yabo, avuga ko yaretse kubakorera bitewe n’ubugome yabonaga Ntamahungiro Eliab n’umukobwa we bakorera Nyiramuhanda Pélagie.

Ati, “Nakoreye iwabo igihe kirekire, ariko igihe cyo kujya ku meza ntiyahageraga. Twaramusigiraga cyangwa se ari nk’inyama, tukamuha izo twanennye, bityo akuma ahagaze kandi afite ibyo kurya kubera kutabyisanzuramo. Muri rusange, imibereho ye ntawayibamo ngo abeho. Nanjye ubu navuyeyo sinkibakorera kubera ibyo nabonaga.”

Nsengiyumva Jean Baptiste wari umukozi wabo akavanwayo n’ibyo yabonaga

Mukamusoni Jeanne d’Arc Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, yabwiye UMURENGEZI.COM ko ikibazo cy’uyu mubyeyi Nyiramuhanda Pélagie yakigiyemo, ariko ngo bamugiriye inama yo kugishyikiriza inkiko bitewe n’uburemere bwacyo.

Ati, “Twagiye mu kibazo cyabo dusanga kimaze imyaka n’imyaniko, kuko iyo urebye usanga nta mutekano afite bitewe n’uko arakubitwa, ahezwa ku mutungo, ahozwa ku nkeke, mbese nta mibereho afite muri make. Gusa yadusabye ko twamureka akaba yigiriye iwabo, bityo natwe tubona nta kindi cyakorwa turabimwemerera, ariko tumusaba kugana inkiko kugira ngo zibatandukanye.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo y’147 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Urugo Nyiramuhanda yabanagamo n’umugabo we n’abana

Eric Uwimbabazi March 27, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?