Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Nyirarukundo Ignatienne, ubwo yayoboraga umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney na Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille yavuze ko umwana wese w’Umunyarwanda cyangwa w’umuturarwanda agomba kwiga kubera ko ibyumba byubatswe ku bwinshi.
Ni umuhango wabaye ku mugaragaro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021 , ubera ku cyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru kandi ukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi yose muri rusange.
Uwahoze ari umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney ari nawe wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, yagaragarije usigaye mu nshingano z’Intara ndetse n’abakurikiranye uyu muhango, imiterere y’Intara avuga ibyagezweho, ibikiri mu nzira yo gukemuka, ibiteganywa gukora ndetse n’ibigomba gushyirwamo imbaraga zihariye by’umwihariko.
Ati, “N’ubwo twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, Intara y’Amajyaruguru yageze ku musaruro ushimishije mu cyerekezo yari yarihaye, harimo kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda, ariko bimwe na bimwe bikaba bitaruzura uko bigomba, mukazakomereza aho twari tugeze. Gusa turabizeza ubufatanye ndetse n’izindi nzego twafatanyaga, muzakomeza gufatanya.”
- Advertisement -
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney kandi yasabye Guverineri mushya, kwita kuri gahunda zo kwakira ibibazo by’abaturage kandi bigakorwa ku gihe.
Ati, “Nka Guverineri mushya muri iyi ntara y’amajyaruguru, nagusaba gukomeza guha umwanya abaturage, ukita ku bibazo byabo kandi bikakirwa ku gihe. Ugomba gushimangira ubukangurambaga mu baturage, hifashishijwe urubyiruko hakanozwa isuku, hirindwa amavunja n’ibindi byatuma umuturage adindira mu iterambere.
Ariko ikiruta byose kandi kinabihatse, kizanagufasha kubigeraho byose ni umutekano. Shyira umutekano imbere, uzashyire imbaraga mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo abaturage bihaze basagurire n’amasoko, gufasha urubyiruko, uzite kandi ku bukerarugendo n’ibindi. Ibyo byose bizagufasha gukomeza kuzamura iyi ntara y’amajyaruguru.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon.Gatabazi J.M.V
Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru mushya Nyirarugero Dancille, yashimiye umukuru w’Igihugu Paul Kagame wamugiriye icyizere, bityo ngo akaba yiyemeje kugera ikirenge mu cy’abamubanjirije mu guteza imbere abaturage.
Ati, “Mbere na mbere ndashimira umukuru w’igihugu wangiriye icyizere. Sinzatatira icyo gihango rero, ahubwo nzagera ikirenge mu cy’abambanjirije, nkorane umuhati muri gahunda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Bimwe mu byo nzitaho harimo umutekano, kwegera abaturage, kongera imbaraga mu byo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage, ubufatanye n’izindi nzego, gutanga serivisi nziza, guharanira umubano mwiza n’amahanga ufitiye abaturage akamaro, kandi ndizera ntashidikanya ko bizagerwaho mfatanije n’izindi nzego kuko burya abishyize hamwe nta kibananira ndetse n’abajya inama, Imana irabasanga.”
Nyirarugero Dancille Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Nyirarukundo Ignatienne wari uhagarariye iki gikorwa, yashimiye abayobozi bose aho bagejeje Intara, maze asaba abayobozi muri rusange na Guverineri mushya by’umwihariko, guha abaturage amahirwe yo kongera ibyo kurya bagasagurira amasoko kugira ngo muri 2024, abanyarwanda bazabe bafite aho bageze batakijya gushakira mu mahanga ibyo beza iwabo nk’umuceri ngo bashaka ‘Taiwan’, uwa Tanzaniya n’ibindi.
Mu gusoza, Nyirarukundo Ignatienne yasabye Guverineri mushya n’abandi bayobozi ko abana bose bagomba kwiga. Ati, “Bayobozi muri hano mwese nongere mbasabe ko umwana wese w’umuyarwanda cyangwa umuturarwanda, agomba kujya mu ishuri kuko ibyumba byarubatswe kandi byaruzuye. Abo bana rero bagomba kubyigiramo kuko nibo Rwanda rw’ejo, nibo bayobozi bazakomeza kubaka iki gihugu ejo hazaza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Nyirarukundo Ignatienne
Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancille na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ayobora iyi ntara, cyari cyitabiriwe n’abantu bagereranije, barimo inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi b’uturere 5 tugize intara n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda yo kwirinda Covid-19.
Guhangana n’ibibazo by’ingutu birimo uruganda rugomba gutunganya umusaruro w’amata muri Gicumbi, kongera ubuso buhingwa, kwita ku rubyiruko n’irangizwa ry’imihanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage muri iyi ntara, ni bimwe mu bibazo by’ingutu bitegereje gukemurwa na Nyirarugero wahawe kuyobora Intara y’Amajyaruguru.
Minisitiri Gatabazi ahererekanya ububasha na Nyirarugero Dancille umusimbuye ku buyobozi bw’Intara
Minisitiri Gatabazi JMV yahawe impano y’ishimwe n’abo bakoranye ku Ntara
Guverineri mushya Nyirarugero yagenewe impano y’ikaze mu Ntara
Abayobozi b’uturere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru nabo bakurikiranaga iki gikorwa
Uyu muhango wari witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano
None c ahubwo bizubahirizwa ko mbona inama zose bazigira amsigaracicaro, Minister Ignacienne ushobora kuba wabwiye intebe.
@Twebwe ababyeyi turagerageza ariko abo bayobozi bamenyeko hari n’imiryango itishoboye ikindi kdi bakurikirane niba abubatse “abafunfi n’abayede” barishuwe kuko maze iminsi numva ku maradiyo batabaza.