Bamwe mu bahoze ari ba Burugumesitiri mu ma Komini yari agize icyitwa akarere ka Burera ubu, baracyatakamba basaba guhambwa Indamunite zabo, kuko ngo barambiwe guhora bazibaza kandi mu tundi turere zaratanzwe, ndetse n’umwe muri bagenzi babo Rutabayiro wayoboraga Komini ya Kivuye yaje kuba akarere ka Bungwe yarayabonye.
Si ubwa mbere iki kibazo kivuzweho, kuko no mu mwaka ushize wa 2020 byavuzwe, ubwo UMURENGEZI.COM wakoraga inkuru y’ubuvugizi ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukavuga ko ibyo bishyuza nta mategeko abiteganya bashingiraho.
Gusa, ikinyamakuru UMURENGEZI.COM k’ubw’akarengane kavugwa n’aba bahoze ari abayobozi, cyongeye kwinjira muri iki kibazo ariko mu buryo bucukumbuye[bwimbitse], maze gishingiye kuri bimwe mu bimenyetso n’amategeko yemerera izo indamunite abo bahoze ari ba Burugumesitiri ndetse n’abinjiye muri nyobozi z’uturere mu gihe cy’ivugururwa ry’inzego z’ibanze gikora iyi nkuru.
Mu kubisesengura neza no kubyumvikanisha, UMURENGEZI.COM waganirije umwe muri 5 bahoze ari ba Burugumesitiri witwa Hanezerwabake Christophe wayoboye Komini Nkumba nyuma akaza gukomeza kuyobora n’icyari cyiswe akarere ka Bukamba, ubu kabaye umurenge wa Gahunga ubarizwa mu karere ka Burera.
- Advertisement -
Avuga ko we na bagenzi be Sharamanzi Alphonse wayoboye Komini Cyeru ndetse agakomeza kuyobora n’icyahindutse akarere ka Cyeru, Nkuriyingoma Evariste wayoboye Komini Nyamugali akaza gukomeza n’icyari cyiswe akarere ka Nyamugali na Byiringiro Siméon wayoboye Komini ya Kidaho, ariko we ntiyakomeza muri nyobozi z’uturere kuko iyo Komini itagizwe akarere.
Undi wa Gatanu rero ni Rutabayiro Etienne utakigaragara ku rutonde rwa bagenzi be, kuko akarere ka Burera kamwishyuye indaminite ze zose, aha akaba ari naho abandi bahera basaba kurenganurwa nabo bakishyurwa nk’uko amategeko areba ba Burugumesitiri na ba Superefe (Sous-Préfets) abiteganya.
Ni amategeko No 35/75 ryo kuwa 21/10/1975, itegeko No 04/79 ryo kuwa 15/02/1979 n’ itegeko No 17/80 ryo kuwa 04/11/2000, aho bemererwa indamunite zitavanguye za buri mwaka[Indemnité de fonction annuelle brute] zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda na bibiri na magana arindwi mirongo icyenda n’atandatu (392.796 frw).
Nk’uko aba bahoze ari ba Burugumesitiri babitangarije UMURENGEZI.COM, ngo ni ubugira kenshi bavuga iki kibazo cyabo bakanakigeza kubo bireba, ariko ngo amaso yabo yaheze mu kirere nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 20 Kanama 2020 bandikiye Umuvunyi mukuru.
Ibaruwa yo kuwa 20 Kanama 2020 bandikiye Umuvunyi mukuru
Icyiciro cya kabiri gishingiye ku karengane kabo nk’uko babivuga, ngo nuko bamwe mu bari ba Burugumesitiri twavuze batorewe kuba abayobozi b’uturere, ariko ntibahabwe ibyo bemererwa n’amategeko nk’uko bigaragara mu itegeko No 25/2000 ryo kuwa 11/10/2000 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 7 yo kuwa 01/04/2000, mu ngingo yaryo ya mbere igira iti, “Burugumesitiri ahabwa indamunite itavanguye ya buri mwaka ingana n’amafaranga ibihumbi Magana ane mirongo irindwi n’icyenda na mirongo inani n’umunani (479.088 frw). Ahabwa kandi ibigenerwa abakozi bari mu rwego rw’ubuyobozi mu butegetsi bwite bwa Leta byose.”
Ikibazo cya gatatu kireba bamwe mu bahoze ari abayobozi b’uturere 4 ariko ntibahabwe ibyo bemererwa n’itegeko No 08/2006 ryo kuwa 24/02/2006 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’akarere mu ngingo yaryo ya 72 mu gika cyayo cya mbere igira iti, “Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’akarere ucyuye igihe, nta byaha byerekeye imirimo yari ashinzwe bimuhama, akomeza guhabwa buri kwezi indamunite mu gihe cy’amezi atandatu (6) uvanyemo ibyo yahabwaga mu rwego rwo kumworohereza akazi.”
Ibi byose aba bahoze bagize Komite Nyobozi z’uturere muri Burera nk’uko byakozwe n’ahandi, babishimangira bagendeye no ku ibaruwa No 1607.07.01 yo kuya 04/04/2001 ya Minisitiri w’Ubutegtsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Nyandwi Désiré.
Ibaruwa ya Nyandwi Désiré wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage
Uretse n’ibi kandi, aba bahoze muri Nyobozi z’uturere muri Burera y’ubu, mu kwishyuza, banifashisha iteka rya Perezida No 52/01 ryo kuwa 31/12/2005 rigena uburyo zimwe mu nzego z’imitegekere y’igihugu ziyoborwa mu gihe cy’inzibacyuho mu ngingo ya 57.
Igira iti, “Abanyepolitiki bo ku rwego rw’Uturere, Imijyi n’umujyi wa Kigali n’abahuzabikorwa b’imirenge batashoboye kurangiza manda yabo kubera ivugurwa ry’inzego z’imitegekere y’igihugu, bahabwa buri kwezi imishahara yabo kugeza igihe manda yabo yari kurangirira.”
Ngo aka karengane kabo ntibakihereranye kuko bandikiye Umuvunyi mukuru ndetse banagenera Kopi Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame mu ibaruwa yabo UMURENGEZI.COM ufitiye Kopi, yo kuwa 18 Kanama 2020.
Ibaruwa yandikiwe Umuvunyi na Perezida Kagame akagenerwa kopi
Kugeza ubu, haribazwa impamvu abahoze ari ba Burugumesitiri 4 ndetse bakajya no muri Nyobozi mu turere hiyongereyeho abari bagize Nyobozi z’uturere badahabwa indamunite zabo mu karere ka Burera bikabayobera, kandi umwe muri bo witwa Rutabayiro wayoboye Komini Kivuye n’akarere ka Bungwe muri Burera y’ubu, ndetse n’uwitwa Gatambiye Etienne wo mu karere ka Rulindo wayoboye Komini Tumba bayahawe.
Ni byiza ko amategeko yubahirizwa, abantu bagahabwa ibyo abateganyiriza, kandi abaturage bakarindwa gusiragizwa. Ni byiza ko aba barenganijwe banagaragaza reference z’amategeko abibemerera.
Babyeyi si mwe gusa ahubwo hari n’abandi badahabwa ibirarane byabo nyuma yo gukorerwa horizontal promotion (abaganga), mu tundi turere birakorwa ariko I Burera amaso yaheze mu kirere !!???
Ikibazo cy’i BURERA kigomba gushakirwa umuti naho ubundi ni agaterera nzamba, gusa hari ubwo banga kwishura abantu kuko baba babona nta cya cumi “10%” cyavamo. Njyewe hari uwampaye ayo makuru kuko nanjye nishuzayo akabakaba 1,000,000frs.