Abanyamuryango ba Koperative Twizigamire igizwe n’abahabwa ingoboka ya VUP mu murenge wa Kaduha, akarere ka Nyamagabe, bavuga ko babwiwe ko mu myaka irindwi buri munyamuryango yungutse amafaranga 995, gusa ngo mu iseswa ry’iyi Koperative bagahabwa amafaranga aburaho ibihumbi mirongo itatu n’umunani(38,000 Frw).
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) tariki ya 19 Ugushyingo 2019, bavuga ko mu iseswa bahabwa ibihumbi 30 nyamara barakaswe ibihumbi 68, bagasaba ko hakorwa igenzura ryimbitse rikagaragaza umugabane nyakuri buri munyamuryango ahagazeho habariwemo n’agaciro k’inzu baguriye hamwe.
Ibibazo bitanu nyamukuru
1.Hari ibihumbi 38 bakaswe nyuma, nyamara bagasubizwa 30.000 gusa batangiriyeho.
2. Hari ibihumbi 800 byafashwe na Gerant wa Sacco, avuga ko yayishyuyemo Mituweli z’abanyamuryango, nyamara icyiciro cya mbere cyishyurirwa na Leta.
3. Ubucuruzi bwarahombye, ariko abanyamuryango ntiberetswe uko byagenze; akarere kabwira Minisitiri ko Koperative igikora.
4. Inzu y’ubucuruzi n’ibindi byumba bibiri birakodeshwa, ntibamenye aho ubukode bujya.
5. Hari abayibereyemo miliyoni 8 atari abanyamuryango.
Koperative Twizigamire Kaduha yavutse mu 2013, itangira igizwe n’Abanyamuryango 440 bangana n’imiryango yahabwaga inkunga y’ingoboka(Direct Support) ya buri kwezi, gusa mbere y’uko ibibazo biyirimo bigaragarara hari hasigaye abanyamuryango 324.
- Advertisement -
Tariki ya 12 Kanama 2013 , abayobozi ba Koperative n’ab’umurenge baguze inzu ya miliyoni eshanu. Batangira ubucuruzi bw’ibiribwa no gukodesha igikari cyayo. Buri munyamuryango yatangiranye umugabane shingiro w’ibihumbi 30, nyuma baza gukatwa ibihumbi 38 mu byiciro bitatu (nk’uko bigaragara mu dutabo twabo twa Sacco).
Amakuru yaturutse mu ihererekanyabubasha
Tariki ya 09 Werurwe 2015, habayeho ihererekanyabubasha hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Umurenge wa Kaduha, aribo Mudateba Jean d’Amour wari usimbuwe na Kabanda Jean Claude. Raporo yaryo yerekanye ko uwitwa Kalimunda Callixte afite amafaranga hafi miliyoni enye (3.952.500) ya Koperative kandi atayibamo; harimo ibihumbi bisaga 415 yakopwe.
Iyi Raporo kandi yanerekanye ko SACCO Urufunguzo rw’Ubukire ya Kaduha ifite amafaranga 652.000 Frw itarashyira kuri konti y’iyi Koperative, ndetse ko Abakora imirimo ya VUP barimo miliyoni zisaga enye, zirimo ibiribwa bafashe n’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri bahawe na Koperative bisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge; bavuga ko bazishyura bahembwe.
Binavugwa ko umucungamari wa SACCO yatwaye amafaranga ya Koperative, asobanura ko yari ayo kubagurira Mituweli, nyamara aba bagenerwabikorwa bishyurirwa na Leta. Uyu mucungamutungo Ndayisenga Charles we arabihakana, akavuga ko iryo ari ikosa atakora.
Guhomba no guhagarika ubucuruzi biganisha ku guseswa
Muri Gashyantare 2020, Koperative yahagaritse ubucuruzi, abanyamuryango ngo ntibasobanurirwa uko bungutse cyangwa bahombye, ahubwo basabwa kwakira ibihumbi byabo 30.
Mu myaka irindwi, bavuga ko buri munyamuryango yungukiwe amafaranga 995, nayo adatangwa ngo yahembye umukozi. Mu gusubizwa aya 30.000 ngo hari ababwirwa ko bafitiye amadeni Koperative, nyamara bo batayazi.
Nyuma y’ibihumbi 30 buri munyamuryango yatanze, hari andi 38.000 yakorewe transfer (mu byiciro bitatu) kuva muri Konti z’abanyamuryango.
Aya ntavugwaho rumwe, mu dutabo bigaragara ko SACCO yayakase, Sacco ikavuga ko yahawe cooperative, naho Komite ya Koperative yo ikavuga ko itayazi. Aya rero no mu gusubizwa igishoro ntibayahabwa. Umucungamari wa Sacco avuga ko atayibuka, ngo “keretse abanje kureba mu dutabo”.
Abayobozi b’iyi Koperative barikungahaje
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko tariki ya 27 Gashyantare 2019, habaye inama irimo Visi Mayor ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Mujawamariya Prisca, abwira abanyamuryango ko “ ntacyo bashoye, ntayavuye iwabo, ngo nihajyemo abandi”.
Mu makuru atangwa kandi, bavugwa ko abayoboraga iyi Koperative bikungahaje mu mutungo wayo. Ku ikubitiro, havugwa uwari umuyobozi Nyirambabazi Cecile. Ngo yubatse inzu ya metero 12 kuri 11; agura inka 7, n’isambu.
Uwari umwungirije witwa Brigitte(ufite ubumuga bw’ukuboko), ngo afite ishyamba yaguze mu murenge wa Mugano ku mafaranga ibihumbi 400, Naho Mukandinda Claudine wari umugenzuzi, ngo yagiye kubakira umuhungu we mu karere ka Nyanza.
Iki kibazo cyagejejwe ku nzego zinyuranye, kugera ku Ntara y’Amajyepfo no muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ngo biteze igisubizo kivuye ku Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne. Ku murongo wa Telefoni, uyu muyobozi yabwiye Intyoza dukesha iyi nkuru ko bagomba kugana inkiko.
Koperative yazize gutereranwa n’ubuyobozi, bukanivanga mu micungire yayo
Mu buhamya bwa Mudateba Jean d’Amour, wahoze ayobora umurenge wa Kaduha, ubwo iyi Koperative yatangiraga mu 2014; avuga ko atazi igihe baherewe ibyangombwa bya RCA (ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative).
Ati, “Koperative yatangiye ifite igishoro cy’amafaranga miliyoni icumi (10,000,000F). Harimo miliyoni eshanu yaguzwe inzu y’ubucuruzi, izindi eshanu zigurwa ibicuruzwa. Mu ntangiriro ubuyobozi bw’Umurenge bwabahaye uwitwa Kalimunda Callixte wari uhagarariye ibikorwa bya VUP akaba ari we ubarangurira”.
Uyu Kalimunda ni umwe uvugwa muri raporo ubarimo hafi miliyoni enye. Ku bwa Mudateba, ngo hari abayibereyemo amadeni amaze igihe kinini, agasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubishyuriza byihuse, Anasaba ko ubuyobozi bwaba hafi bugakomeza iyi Koperative, bukanabafasha uburyo bajya bagabana inyungu buri mwaka binyuze mu mucyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne asaba abari mu makoperative bose kumenya gusangira inyungu n’igihombo.
Uyu muyobozi kandi asaba abatishimiye imicungire ya Koperative Twizigamire kugana inkiko. Ati, “Nta munyarwanda w’injiji ukibaho, kandi abatishoboye nta garama bakwa. Aba banyamuryango bagomba kugana inkiko zibegereye”.
Akimara kuvuga ibi, yanihutiye kubaza ku karere ka Nyamagabe uko iki kibazo giteye. Nyuma abwira umunyamakuru ko bamubwiye ko “Koperative igikora”; nubwo benshi mu banyamuryango bamaze gukuramo ayabo ibihumbi 30, bagasigara babaza andi 38.000 no guhabwa akomoka ku gaciro k’inzu Koperative yaguze.