Bamwe mu bahinzi bo mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi bavuga ko babujijwe guhinga ibishyimbo n’ibigori kuko ngo bitera imibu mu mahoteli, bakaba bibaza ikizabatunga mu gihe ubuyobozi bubategeka guhinga pasiparumu.
Aba baturage bavuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko batagomba guhinga ibigori n’ibishyimbo kimwe n’urutoki kuko ibyo bihingwa ngo bikurura imibu ikajya mu mahoteli yubatse hafi aho ikabangamira abakerarugendo.
Ku bwabo, ngo gutegekwa guhinga pasiparumu ni ikibazo kije kubafatanya n’icyorezo cya covid-19 kuburyo bashobora kuzibasirwa n’inzara, icyifuzo cyabo kikaba kurekerwa uburenganzira bwabo bagakomeza guhinga ibihingwa byatoranijwe muri aka karere.
Niragire Theophile umuyobozi wungirije w’akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko iki ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gusigasira isura y’akarere nk’ umujyi w’ubukerarugendo.
- Advertisement -
Agira ati, “Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guteza imbere isura y’umujyi wa Karongi, nk’umugi ushingiye ku bukerarugendo, kandi abo bireba baramenyeshejwe. Ikindi abafite ubutaka mu mujyi baba bakwiriye kumenya ko kubukoresha atari amahitamo yabo gusa.”
Mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyitezweho kugeza u Rwanda mu cyerecyezo 2050, kirimo amavugurura menshi nk’aho ubuso imijyi iriho buzongerwa, intara zimwe zikagenerwa by’umwihariko ubuhinzi mu gihe uburyo bw’imiturire buzanozwa.
Muri 2050, u Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu biteye imbere ku Isi aho umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 12,476 ku mwaka. NI inzira igoye ariko ishoboka kandi uburyo bwose bwakoreshwa, imikoreshereze y’ubutaka igomba kubigiramo uruhare.
Ubutaka ni umwe mu mitungo igihugu gifite itarakunze kuvugwaho rumwe mu buryo ikoreshwa cyane cyane mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi.
Igishushanyo mbonera cyubutaka cyemejwe muri 2011, cyagombaga kubahirizwa kikageza u Rwanda mu mwaka wa 2020, ariko nticyubahirijwe uko bikwiye.
Muri iki gishushanyo mbonera harimo gushaka uko ubutaka buhingwa bwongerwa kugira ngo abazaba batuye igihugu muri 2050 bazabone ibibatunga bihagije, ni muri urwo rwego ubutaka buhingwa bwavanywe kuri 41.5 % by’ubuso bw’igihugu, bugirwa 47,2%.
Nubwo bimeze gutyo, ukurikije umusaruro uboneka ku buso buhingwa kuri ubu bikomeje bityo ntabwo uwo musaruro wazabasha guhaza milioni 22 z’abazaba batuye igihugu muri 2050.
Ubuhinzi bukomeje gutanga umusaruro butanga kuri ubu, kugira ngo haboneke ibizahaza abazaba batuye u Rwanda icyo gihe, hasabwa ubutaka bungana na kilometero kare 103,000, ni ukuvuga ubuso bwikubye inshuro enye ubw’igihugu gifite.
Mu gihe haba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buhinzi no kongera umusaruro, haba hakenewe ubuso bungana na kilometero kare(Km2)14,500 bwo guhingaho ibizahaza abaturage.
Igikenewe kugeza ubu, ni ugukomeza kurinda ubutaka buhingwa kuri ubu bungana na kilometero kare 12,433 kugira ngo budakoreshwa nabi cyangwa mu bindi.