Ingamba zo kwirinda Covid-19 zakajijwe ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zirahagarikwa, isaha yo gutaha igirwa saa Moya(19h00), Utubari mu ma Hoteli na Resitora turaziririzwa.
Nyuma y’uko imibare y’ababanduye Covid-19 yagiye igaragaza ko ubwandu bw’iki cyorezo bukomeje kwiyongera mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, mu biro by’umukuru w’igihugu(Village Urugwiro) iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakajije ingamba zo kwirinda iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.
Byinshi mu byemezo byatangajwe mu minsi ishize birakomeza kubahirizwa uko bisanzwe ndetse yewe byongerwemo imbaraga.
Dore bimwe mu byemezo byakajijwe:
- Advertisement -
- Amasaha yo kuba abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bageze mu ngo zabo yavanywe saa tatu(21h00) ishyirwa saa moya(19h00).
- Ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe ariko imodoka zihariye n’izabantu ku giti cyabo zo ziremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
- Inzego za Leta zigomba gukoresha 30% by’abakozi bose abandi bagakorera mu rugo basimburana.
- Inzego z’abikorera n’iz’ubucuruzi nazo zasabwe gukoresha abagera kuri 50%, abakorera mu masoko ndetse n’amazu y’ubucuruzi bakajya basimburana.
- Amateraniro rusange ntiyemewe keretse gusa amateraniro yihariye, inzego zibanze ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere(RDB) akaba arizo zizajya zitanga uruhushya nyuma yo gusuzuma uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zishyirwa mu bikorwa.
- Ubukerarugendo buzakomeza gusa abakora ubukerarugendo bakajya babanza guhabwa uruhushya na RDB.
- Utubari two mu ma Hoteri na za Resitora birabujijwe.
- Insengero zizakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 hakazajya haterana abangana na 30% by’abangana n’ubushobozi bw’insengero.
Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye nk’uko bigaragazwa muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente.