UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Mali : Perezida Keita yeguye ku mirimo ye anasesa inzego nkuru zose zayoboraga igihugu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

Mali : Perezida Keita yeguye ku mirimo ye anasesa inzego nkuru zose zayoboraga igihugu

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/08/2020 saa 8:56 AM

Perezida wa Repubulika ya Mali, Ibrahim Boubacar Keita(IBK), nyuma y’uko byatangajwe ko yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri n’abasirikare bigumuye, agafatirwa mu murwa mukuru Bamako, ku isaha ya saa sita z’ijoro (00:00) nibwo uyu mutegetsi yagaragaye kuri Television y’igihugu avugako yeguye ku mirimo ye ndetse anasesa Guverinoma n’inteko ishinga amategeko.

Perezida Ibrahim Boubacar Keita(IBK), yagaragaye kuri Television y’igihugu avugako akunda abaturage ba Mali ndetse agakunda n’igihugu bityo ko adashakako hari n’igitonyanga cy’amaraso kimeneka.

Yavuze ko yeguye ku buyobozi, asesa Guverinoma yose ndetse n’inteko ishinga amategeko, ibi bikaba bivuzeko abasirikare bagumutse bakamuta muri yombi bageze ku mugambi wabo wo ku mukura ku butegetsi ariko bikozwe mu buryo busa n’ubukozwe mu mahoro (bamusabye kwemera agatangaza ko yeguye) mu rwego rwo kwerekana ko ibyabaye atari uguhirika ubutegetsi (Coup d’etat) ko ahubwo Perezida yeguye.

Reuters dukesha iyi nkuru yanditse ko Perezida Keita yatawe muri yombi n’abasirikare bigumuye bo mu birindiro by’ahitwa Kati hanze ya Bamako, bafatanyije n’abasivili bo ku ruhande rurwanya Leta yari iriho, Perezida Keita akaba yari yafatanywe na Minisitiri w’Intebe wa Mali, Boubou Cissé.

- Advertisement -

Umuvugizi w’abasirikare bigumuye yari yatangaje ko ari bo bagenzura Perezida Keita na Minisitiri w’Intebe.

Mu kwezi gushize, Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yasheshe urukiko rurinda Itegeko Nshinga, mu kugerageza guhosha imvururu zari zatewe n’abantu biciwe mu myigaragambyo, nyuma y’uko uru rukiko muri Werurwe 2020 rutesheje agaciro ibyavuye mu matora y’abadepite.

Perezida Keita amaze igihe ku gitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batishimiye uko akomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kiyisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Mu cyumweru gishize hakaba harubuye imyigaragambyo isaba Perezida Ibrahim Boubacar Keita Kwegura.

Umuryango w’Ubukungu uhuje ibihugu bya Afrika y’Uburengerazuba (ECOWAS) wamaganye wivuye inyuma ibyabaye muri Mali uvuga ko binyuranyije n’amahame ya Demokarasi.

Uyu muryango kandi wahise uhagarika Mali mu banyamuryango bawo, ibihugu byose bihana imipaka na Mali birayifunga, hakaba hanateguwe inama y’igitaraganya iteganijwe kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 kugira ngo barebere hamwe icyo bakora.

Ibihugu birimo Ubufaransa bikaba byamaganye ibyabaye, bivugako bisabye ituze mu gihugu.

Eric Uwimbabazi August 19, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Politiki

Namibia yabonye Perezida mushya

Hashize 5 months
Politiki

Abayobozi biremereza bagateshuka ku nshingano bahawe gasopo

Hashize 9 months
Politiki

Rwanda: Abarimo n’abafite Ubumuga barishimira ubudasa bw’amatora ya 2024

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?