Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko Pasiporo(Passport) z’u Rwanda zose zizacyura igihe tariki 28 Kamena 2021.
Uru rwego ruvuga ko kuva tariki 28 Kamena 2021, Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zose zizaba zacyuye igihe ndetse ko zitazongera gukoreshwa.
Mu itangazo uru rwego rwashyize ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2020, rivuga ko ibi bishingiye ku ikoreshwa rya Pasiporo irimo ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gutangwa guhera tariki ya 28 Kamena 2019.
Iri tangazo kandi rivuga ko guhera tariki ya 01 Kamena 2021, Pasiporo z’inyarwanda zizaba zemewe ari iz’ikoranabuhanga z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gutangwa muri 28 Kamena 2019.
- Advertisement -
Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.
Harimo pasiporo y’abana ifite paji(page) 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cy’ibihumbi makumyabiri na bitanu(25,000 Frw), Pasiporo y’abakuru ifite paji 50 ku kiguzi cya 75,000Frw ikamara imyaka itanu, n’iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka icumi, iyi ikaba itangwa ku kiguzi cy’ibihumbi ijana(100,000Frw).
Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa Leta ifite paji 50, iyi ikaba imara imyaka itanu, igahabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi cumi na bitanu(15,000Frw).
Hari kandi na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka itanu, iyi igatangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi mirongo itanu(50,000Frw).
Izi pasiporo zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.
Izi pasiporo kandi zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano, ibi ngo bikazatuma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, akanigira ku biro by’abinjira n’abasohoka kugira ngo afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.
Uwasabye Pasiporo yujuje ibyangombwa, ayihabwa mu gihe kitarenze iminsi ine y’akazi, uhereye umunsi yayisabiyeho.