Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Abana ba Afurika’, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Slay queen’.
Kayitare yabwiye Itangazamakuru ko iyi ndirimbo yatekereje kuyikora bitewe n’uko abakobwa benshi bitwa gutya bakunze guhabwa isura itari nziza mu muryango nyarwanda.
Ati “Indirimbo yaje bitewe n’uburyo aba-Slay Queen bahabwa isura itari iya nyayo. Birimo kubita ibyomanzi, indaya n’ibindi. Nayikoze mu rwego rwo kwerekana isura ya nyayo ya Slay Queen. Abantu benshi baba bumva atari umukobwa wateretwa nk’abandi ukamukwa ndetse ukaba wamushyira mu rugo mukabana. Rero njyewe nayikoze nakunze Slay Queen.”
Uyu mugabo yavuze ko gahunda afite mu gihe kiri imbere ari ugukora umuziki mu ngeri zitandukanye. Umuziki utanga icyizere mu muryango nyarwanda, urubyiruko rwiyumvamo ujyanye n’igihe tugezemo kandi ufite ubutumwa buhumuriza abantu.
- Advertisement -
Ati “Niyo utabyumva ako kanya ariko uko ugenda ugenda usobanukirwa ubutumwa burimo kuko na Yesu abantu ntibigeze bamwumva ariko ubu bamwe batangiye kugenda basobanukirwa ubutumwa yatangaga.”
‘Slay Queen’, ni izina rihabwa abakobwa barisha ikimero. Abarikoresha baba baninura abakobwa bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza uburanga bwabo. Abenshi muri bo nta kazi kazwi bagira ariko baba bagaragara nk’abafite agatubutse ku mufuka.
Uyu muhanzi afite album ebyiri ‘Abana b’Afurika’ ndetse n’iyitwa ‘East Africa’. Muri uyu mwaka ari gukora ku yindi nshya izajya hanze umwaka utaha izaba yitiranwa n’umwa we ‘Hirwa’.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki muri Mutarama mu 2004 , mu 2008 aza gushyira hanze Album yitwa ‘Abana b’Afrika’ nyuma y’aho amara igihe kinini atumvikana mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.