Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, Ishuri rya Wisdom riherereye mu Ntara y’amajyaruguru , akarere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, umudugudu wa Karunyura, ryatanze imfashanyo y’ibikoresho bitandukanye ku barwayi b’Ibitaro bya Ruhengeri.
Abanyeshuri bateguye kandi bakitabira iki gikorwa, bavuga ko barebye bagasanga n’ubwo bo babayeho neza mu kigo, ariko hari abandi babayeho mu buzima nabo ubwabo batishimiye, bityo bafata umwanzuro wo kuba bagira icyo babamarira mu bushobozi buke bafite.
Ufitinema Uwase Gisèle umwe muri aba banyeshuri wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, agira ati, ‘‘Ubuzima ni magirirane. Hari isomo batwigisha ry’ububabare, twaricaye rero tureba niba ntacyo twakora kugira ngo dufashe abababaye. Ni muri urwo rwego twabisabye ubuyobozi bw’ikigo, bumaze kubitwemerera turagenda tubiganiza ababyeyi, nabo barabyumva. Mu bushobozi bwa buri mwana rero, yagiye azana igishoboka, ari byo twakusanyirije hamwe uyu munsi tukaba twabizanye.’’
Akomeza agira ati, ‘‘Ababyeyi bacu na bo ni abantu, iyo ubegereye ukabasaba ubufasha bwo gufasha abatishoboye, babyumva vuba ndetse ukabona barabyishimiye, kuko baba babona ko umwana afite ubumuntu. Ubutumwa naha abandi bana bagenzi banjye, ni ugutekereza kure bakagira umutima wa kimuntu nk’uko Wisdom ibidutoza, burya gufasha ntibisaba byinshi, akantu gato niko kaguhesha umugisha.”
- Advertisement -
Nduwayesu Elie umuyobozi wa Widsom school, avuga iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’abana cyane ko ngo ari bo babyifuje, bagasaba ikigo ko cyazabafasha kubishyira mu bikorwa, agahamya ko uyu ari umuco wa Wisdom school, batoza abana kugira umuco wo gufasha, ariko bagafasha babanje kuvugana n’ababyeyi, kuko ibyo batanga biva ku babyeyi babo.
Ati, ‘‘Ibi byakozwe uyu munsi, abana ubwabo nibo babidusabye. Kuva umwaka w’amashuri watangira, batubwiye ko bafite igikorwa cyo gufasha bifuza gukora, kandi ko biteguye kugishyira mu bikorwa. Kuba rero ari bo babidusaba ni umuco mwiza wo kumenya abababaye. Turabashimira ko bamaze kumva icyo gufasha ari cyo, kandi tuzakomeza no kubibashishikariza baba bakiri muri Wisdom cyangwa bahavuye, cyane ko umwana aguha icyo umuhaye. Tuboneyeho kandi gushimira n’ababyeyi babibafashijemo kugira ngo iki gikorwa kigerweho.’’
Nduwayesu Elie umuyobozi wa Widsom school
Uyu muyobozi kandi avuga ko icyo ibi bigamije ari ukwigisha abana uburere nubwo baba baraje gushaka uburezi. Ati, ‘‘Ubwa mbere tubaha uburezi, ariko icya mbere ni uburere. Burya iyo uburere ari bwiza, n’uburezi bubona umwanya, kandi umwana buri gihe atanga icyo yahawe. Iyo rero tumushyizemo umuco wo gutanga, ahora atanga kuko yabihawe. Ibi rero tubikora kugira ngo abana b’Abanyarwanda bagire umuco mwiza wo kumenya ko hari abandi bababaye kandi babakeneye, babahe icyo bakwiriye kubaha, cyane ko ari na rwo Rwanda rw’ejo.’’
Abahawe iyi mfashanyo, bashimira cyane aba bana n’ubuyobozi bw’ikigo muri rusange ku kuba babatekerejeho bakabagoboka mu buzima barimo buba butoroheye buri wese.
Nyirasafari Anastasie umaze ibyumweru bibiri muri ibi bitaro arwaje umwuzukuru we, agira ati, ‘‘Muby’ukuri ntushobora kumva ibyishimo ngize. Imana yo mu ijuru niyo yabona ibyishimo mfite ku mutima, nubwo wenda bike bigaragara inyuma nawe uri kubyibonera! Gusa ndishimye cyane Imana impere aba bana umugisha n’ubuyobozi bwabibafashijemo. Nk’ubu kuva twava i Gisenyi, turi kurya ari abakozi b’Imana batuzaniye ibyo kurya. None se ubu urumva Imana idakomeje kwigaragariza no muri aba bana koko?’’
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Bakundukize Juvenal umaze ukwezi n’igice arwaje umubyeyi we mu bitaro bya Ruhengeri. Ati, ‘‘Aba bantu umuntu abaye yashobora kubaterura cyangwa tutari mu bihe bibi bya Covid-19, nicyo twari kubakorera. Imfashanyo baduhaye iratunejeje, kuko kuba washobewe ukabona amata n’isabune, usibye gushima Imana ukayisaba kubakubira inshuro nka 200, naho ubundi ari ibishoboka umuntu yanabaterura pe! Turanezerewe cyane.’’
Murekatete Christine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu bitaro bya Ruhengeri, ashimira byimazeyo ishuri rya Wisdom ku gikorwa cyiza bakoze. Ati, ”Igikorwa nk’iki kigaragaza ubumuntu budasanzwe. Kwicara ugatekereza ko hari umuntu ubabaye, ntumuzi, warangiza ugahaguruka ngo ugiye kumureba, ni igikorwa cyiza cyo gushimira pe! Abarwayi bishimye namwe mwagiye mubyibonera, kuko barakaraba, bafure, bisige, babatekere igikoma, mbese nta nzara. Imana rero ihe umugisha abateguye iki gikorwa, kandi n’undi wese wumva hari icyo yafasha, hano haba hari abantu benshi bababaye, yabarwanaho uko ashoboye burya nta gikorwa cy’urukundo kiba gito.’’
Murekatete Christine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu bitaro bya Ruhengeri
Ibyatanzwe bigizwe n’ibikoresho bitandukanye byaba iby’isuku yo ku myenda n’iyo ku mubiri, imyambaro, ibiribwa nk’umuceri, ibirayi, amafu y’ubwoko butandukanye, amafaranga n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni imwe, n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na bitandatu na magana atandatu (1,356,600 Frw) by’amafaranga y’u Rwanda. Usibye iki gikorwa cyo gufasha abarwayi Wisdom school ikora kandi, inafasha abaturage batishoboye batuye mu gace iri shuri ribarizwamo, harimo nko kubatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Babanje guhabwa amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19
Hatanzwe ibikoresho bitandukanye birimo n’imyambaro
Bamwe mu bari barabuze ubwishyu bw’imiti nabo bishyuriwe